DRC: Nyuma ya Kenya, South Sudan nayo yacyuye ingabo zabo zari mu butumwa muri Congo

1,462
Kwibuka30

Nyuma y’ayo ingabo za Kenya zisubiye iwabo, kuri ubu iza Sudan y’amajyepfo nazo ubu ziri gutaha zisubira iwabo.

Ingabo za Sudani y’amajyepfo zuriye indege ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisubira mu gihugu cyazo mu kubahiriza itariki ya 8 Ukuboza yari yashyizweho nk’umunsi wa nyuma wa manda yazo. Gusa Ingabo za Uganda zo nta gitekerezo cyo gutaha.

Ku wa Kane, Ingabo za Uganda zabonekaga mu bice bya Rutshuru, aho zimaze igihe kinini. Ntabwo bizwi igihe zizavira ku butaka bwa RDC ndetse ntibizwi niba manda yazo yarongerewe na EAC cyangwa se na Guverinoma ya Congo.

Kwibuka30

Ingabo za Sudani zo zatashye, zari zimaze igihe ziri kumwe n’iza Kenya nazo zamaze gutaha. Zose zari zikambitse mu bice bya Tongo, Bambo, Rumangabo na Kibumba.

Ingabo za Uganda zikiri mu bice bya Mabenga, Kiwanja na Bunagana zatangaje ko zitegereje amabwiriza y’abayobozi azimenyesha ko zigomba gutaha.

Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Burundi zo zari mu bice bya Masisi n’izavuye mu gace ka Kitshang, Kilolirwe na Mushaki mu kwezi gushize, ziracyakambitse ku birindiro byazon bikuru ahitwa Mubambiro mu bilometero 27 uvuye i Goma.

(Uwase Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.