DRC: Nyuma y’imyaka hafi biri, abakekwa kwica ambasederi w’Ubutaliyani batawe muri yombi.

8,949
Luca Attanasio: Italian ambassador to DR Congo killed after convoy attacked  in 'attempted kidnap' | World News | Sky News

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bakekwaho guhitana Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu.

Luca Attanasio yiciwe muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 22 Gashyantare 2021, mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.

Abantu batandatu bo mu dutsiko dutatu dukekwaho guhitana ambasaderi nibo berekanwe kuri uyu kabiri, bakekwaho kugaba igitero ku modoka ambasaderi yari arimo.

Nubwo hari abafashwe, Polisi yatangaje ko umuntu ukekwaho kuba ari we wakuruye imbarutso akarasa ambasaderi ntarafatwa.

Polisi yatangaje ko bazi neza aho uwo wahitanye ambasaderi yihishe ku buryo mu minsi mike na we azaba yafashwe.

Hatangajwe ko izo nyeshyamba kwica ambasaderi atari cyo zashakaga ahubwo zifuzaga kumushimuta, zikamwifashisha zaka amafaranga menshi kugira ngo zimurekure.

Luca Attanasio wari ufite imyaka 43 yishwe arasiwe mu modoka muri Gashyantare umwaka ushize ubwo yari muri gahunda z’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (PAM), hafi ya Pariki ya Virunga.

Mu bandi bapfanye na we harimo uwamurindaga Vittorio Iacovacci n’umushoferi wa PAM ufite inkomoko muri RDC, Mustapha Milambo.

Comments are closed.