Tcheque: Umuhanzi Hana Horka yahitanywe na covid-19 yiyanduje ubwe

7,522
Kwibuka30
Covid-19 : infectée volontairement, la chanteuse Hana Horká meurt – La  Nouvelle Tribune

Mu gihugu cya Tcheque umuhanzi uzwi ku izina rya Hana yitabye Imana nyuma yo kwiyanduza ubwe Covid-19 ku bwende bwe akanga no gukingirwa.

Umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Republic of Tcheque yitabye Imana ahitanywe na Covid-19 nyuma y’uko ariwe ubwe uwiyanduje ndetse akanga no kuyikingiza.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi w’imyaka 57 yemejwe n’umuryango we ndetse wikoma cyane agatsiko k’abantu badakozwa ibya Covid-19 ndetse n’urukingo rwayo ko aribo bashutse nyina akiyanduza ku bwende icyo cyorezo kimze guhitana ubizima bw’abatari bake ku isi.

Kwibuka30

Umuhungu we yagize ati:”Turababaye cyane nk’umuryango wa Hana, mama yashutswe n’agatsiko k’intagondwa ziri hano mu gihugu zidakozwa icyorezo cya covid-19″

Uwo muhungu yatangarije Radio y’igihugu ko hari abantu birirwaga baza kureba uwo muhanzi HANA bakamwumvisha ko Covid-19 itabaho ndetse ko nabo ari inshuro nyinshi babonanye n’abarwayi bayo ariko ntibayandure, nyuma ngo Hana we ubwe yiyanduje ku bushake icyo cyorezo, bigera ubwo aremba, nabwo bamwinginga kwikingiza ariko arabyanga, none ubu akaba ariyo imuhitanye.

Mu minsi mke ishize, Hana yari yanyujije ubutumwa kuri twiter avuga ko ikinyoma cya covid-19 kigiye kurangira ko icyo gihe azaba yemerewe gusubira mu kazi ke neza, akajya uri sauna ndetse no mu bitaramo bitandukanye.

Republic of Tcheque ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane na covid-19 ariko na none kikaba gihanganye n’udutsiko tutari duke tw’abantu badakozwa amakuru yo kubaho kw’icyo cyorezo bo bakemeza ko ari ikintu kiri baringa cyashyizweho n’ibihugu bya rutura bishaka kuyobora isi.

Comments are closed.