DRC: Perezida Tshisekedi yarahiye ko M23 idashobora kuvangwa muri FARDC

7,925
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yarahiye ko ingabo zo mu mutwe wa M23 zitazigera zivangwa n’ingabo za FARDC.

Amezi amaze kuba menshi ingabo za Leta ya Congo FARDC ziri mu mirwano n’ingabo zo mu mutwe wa M23 uvuga ko uharanira amahoro n’ubwigenge bw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje gukandamizwa no kwica bya hato na hato mu gihugu bo bita icyabo ariko abandi bo bakavuga ko atari abakongomani ko ahubwo ari Abanyarwanda bagomba gusubizwa iwabo ku ngufu.

Muri iyi mirwano imaze igihe, umutwe wa M23 wamaze kwigarurira umujyi wa Bunagana uhana imbibe n’igihugu cya Uganda, ndetse bikaba bivugwa ko hari utundi duce uwo mutwe ukomeje kwigarurira mu gihe ingabo za Leta kugeza ubu zananiwe kubatsimbura mu duce twose uwo mutwe wafashe.

Mu Kiganiro umuvugizi w’umutwe wa M23 aherutse guha Radio mpuzamahanga y’Abadagi, Major Willy NGOMA yavuze ko icyo bo basaba ari ukugarurwa mu biganiro by’amahoro bya Nairobi, ibiganiro byahuzaga Leta ya Congo n’imitwe yose irwanya Leta ya Congo, ariko nyuma Perezida Tshisekedi Felix avuga ko yirukanye abahagarariye umutwe wa M23, ndetse avuga ko abakuye muri ibyo biganiro; Willy NGOMA yakomeje avuga ko ikindi bifuza ari uko ingabo zabo zivangwa n’ingabo z’igihugu FARDC, kandi ubwicanyi bukorerwa benewabo bugahagarara.

Major Willy Ngoma umuvugizi w’umutwe wa M23, yavuze ko badateze kuva mu birindiro no mu duce bafashe

Nyuma y’ibyo ariko, perezida Felix Tshisekedi we yarahiye ararengwa ko n’ubwo uwo mutwe umaze kwigarurira tumwe mu duce twa DRC adateze kwicara ku meza amwe nawo, umutwe we avuga ko ari uw’ibyihebe ko udafite ijambo ukwiriye kuvuga mu ruhando rw’abandi.

Kwibuka30

Perezida Tshisekedi mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri yavuze ko Ingabo za M23 zidashobora kuvangwa n’ingabo za Leta FARDC, yagize ati:”M23 ni umutwe w’iterabwoba, ugomba kurwanywa na buri wese hano, ntabwo ingabo za Leta zishobora kuvangwa n’uriya mutwe, ntibishoboka” Perezida Felix Tshisekedi yakomeje avuga ko umusirikare wa FARDC agomba kuba ari umukongomani, ndetse ko ababyeyi be bombi nabo bagomba kuba ari aba Kongomani.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko umusirikare wa FARDC agomba kuba afite ababyeyi bombi b’Abakongomani

Nyuma y’iryo jambo abantu bakomeje kwibaza amaherezo y’iyi ntambara ishyamiranije abavandimwe bombi ariko harimo umwe utemerwa nk’umunyagihugu. Umutwe wa M23 nawo wararahiye ko utazigera ishyira intwaro hasi mu gihe cyose ibyo basaba bidahabwa agaciro.

Comments are closed.