RIB yashyikirije ubushinjacyaha dosiye iregwamo Muhire wari umunyamabanga wa FERWAFA

6,269
Kwibuka30

Dosiye iregwamo abantu batatu barimo uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wavuze ko uru rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye ejo kuwa mbere taliki ya 27 Kamena 2022.

Yagize ati “Nibyo koko dosiye yaregwagamo Nzeyimana Félix, Tuyisenge Javan na Muhire B. Henry yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 27 Kamena 2022.”

Kwibuka30

Dr Murangira yatangaje ko Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA we akurikiranwe adafunze mu gihe abandi babiri ari bo yaregwagamo Nzeyimana Félix na Tuyisenge Javan, batawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Aba bantu batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira yavuze ko kuba Muhire akurikiranywe adafunze, ari ubushishozi bw’umugenzacyaha ukurikiranye iyi dosiye ndetse abyemererwa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaba, rivuga ko ukekwaho icyaha ubundi ihame ari uko akurikiranwa ari hanze.

Comments are closed.