DRC: Sergent yarashe majoro amuziza gutereta no gusengerera inshoreke ye

Amakuru aturuka mu gihugu cya Congo mu gace ka Zale mu Ntara ya Ituri, mu birometero 200 ugana ahazwi nka Bunia, aravuga ko kuri iki cyumweru gishize taliki ya 2 Ugushyingo 2025 hari abantu batatu bitabye Imana mu makimbirane yabaye hagati y’abasirikare ba Uganda UPDF bakorera muri ako gace.
Amakuru avuga ko umusirikare wo ku rwego rwa Sergent yaria ari mu kabare ari kumwe n’abandi basirikare harimo n’umwe umukuriye, akimara gusinda atangira gutonganya umuyobozi we ufite ipete rya Major amushinja kumutwarira inshoreke ye y’umukongomani nawe wari umaze kwinjira mu kabare, Major atangira kumusengerera.
Amakuru ya Okapi avuga ko intonganya zatangiye ubwo, maze wa musirikare ufite ipeti rya Sergent afata imbunda arasa umuyobozi we, na wa mukobwa yitaga inshoreke ye, ndetse n’undi musirikare wari urinze major yarapfuye arashwe ubwo yageragezaga gushaka kwitambika.
Comments are closed.