DRC: Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavuga ko uwo mutwe uri kwitegura gutera Goma.

6,660

Ubuvugizi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko budafite gahunda yo gutera umujyi wa Goma kuko ibice bafite bibahagije.

Ubuvugiz bw’umutwe wa M23 buranyomoza amakuru amaze iminsi avuga ko uwo mutwe ufite gahunda yo gutera umujyi wa Goma nyuma yo gufata uduce tumwe na tumwe harimo na Bunagana. Abemeza aya makuru bavuga ko bamaze iminsi babona bamwe mu basirikare bakuru n’abayobozi b’uwo mutwe basirisimba mu bice biri hafi ya Goma bityo bagakeka ko yaba ari uburyo bwo gutata uwo mujyi mbere y’uko bawutera.

Major Willy Ngoma umuvugizi mu bya gisirikare muri uwo mutwe yavuze ko ibyo ari ibinyoma bidafite aho bishingiye, kuko kugeza ubu aho bafashe habahagije. Major Willy Ngoma yagize ati:“Dufite uduce twigenzi  tugera kuri tune twashinzemo ibirindiro byacu bikomeye  nk’amayeri y’intambara. Turi kuri Visoke, Karisimbi, Nyiragongo na Mikeno aho ni ahantu twahisemo gushinga ibirindiro byacu bikomeye kugira ngo hadufashe kugenzura neza urugamba. Abo barwanyi bacu bavugwaho gusatira umujyi wa Goma, niho baba bari kwerekeza abandi bakikanga ko turi kwerekeza muri Goma.”

N’ubwo bimeze bitya, ingabo z’igihugu FARDC zimaze iminsi zitangaje ko ziri mu myiteguro yo kugaba igitero simusiga kigamije kwigarurira uduce twose M23 imaze igihe yarigaruriye, ku rundi ruhande, umutwe wa M23 wo ukavuga ko uko biri kose nabo biteguye kwihagararaho mu gihe cyose bazaba bagabweho igitero icyo aricyo cyose.

Hashize amezi atari make umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Bunagana, mu gihe Leta ya Congo ivuga ko ari u Rwanda rwabateye mu mwambaro wa M23, mu gihe urubyiruko rw’uyu mutwe uhakana aya makuru ahubwo ukavuga ko ari Abakongomani bishyize hamwe kugira ngo barengere uburenganzira bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ko bamaze igihe kirekire babangamiwe mu gihugu bita icyabo.

Comments are closed.