“Sadate yahemukiye Rayon, akwiye gushyirwa kuri stade akaraswa” Martin wa Rayon

16,734
Kwibuka30

Hari bamwe mu bakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sport basanga Bwana Sadate yarahemukiye ikipe ku buryo usibye imbabazi z’abakunzi bayo, ubundi yari akwiye gushyirwa kuri stade akaraswa urufaya rw’amasasu ku karubanda.

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Ukwakira 2022 ubwo Bwana Sadate MUNYAKAZI wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sport yari kuri radio FINE FM, mu kiganiro kizwi nk’urukiko rw’ubujurire kivugirwamo amakuru atandukanye ya siporo, umwe mu bakunzi b’iyo kipe yavuze ko Bwana Sadate Munyakazi ata kindi kintu yamariye ikipe ya Rayon sport usibye kuyishyira ahabi bigoye kuzahivana, bityo ko usibye imbabazi z’abakunzi b’ikipe ya Rayon sport, uwo mugabo (Sadate)yari akwiye gushyirwa kuri stade akaraswa urufaya rw’amasasu ku karubanda bose babireba.

Ibi byavuzwe n’umugabo witwa Martin RUTAGANGWA, umugabo umwe uri mu bantu bakunzwe kandi bemewe mu muryango wa Rayon sport, uyu mugabo yavuze ko Sadate ari mu bantu bishe ikipe, ndetse akavuga ko kugeza ubu atazi uburyo uyu mugabo yazamutse mu gihe gito ku buryo agera ku bushorishori bw’ubuyobozi bw’ikipe, avuga ko no mu nama imutora atigeze ayitabira kubera ko atigeze amwemere cyane cyane ko nta bushobozi yari afite bwo kuyobora ikipe nka Rayon.

Yagize ati:”Nabanje kwamagana ubuyobozi bwe, ariko maze kubona ko nta kindi cyakorwa usibye kwemera ubuyobozi bwe, yahise amubera umujyanama we kugira ngo bayobore ikipe neza”

Martin ashinja Sadate kuba yarandikiye perezida wa Repubulika ibaruwa ishinja Rayon Sport, aha kopi inzego nyinshi zitandukanye, ku buryo kuri we abona ko yari ibaruwa icisha umutwe abayobozi ba Rayon ndetse ko yashoboraga no gushyira ahaga ikipe muri rusange. Yagize ati:”Iriya baruwa yaraduhagamye, koko yatugeze kure, iibibazo byose turimo bishingiye aho, amahirwe ni uko Leta yacu yagenzuye igasanga sibyo, nawe ndakumva kuko niryo sasu rimwe wari usigaranye mu rugamba wari urimo

Iyo baruwa yavugaga iki?

Muri iyo baruwa Sadate yavugaga ko muri Rayon hari ibisambo byanyuruje amafaranga y’ikipe, ndetse ko hari amakuru Sadate afite ko hari bamwe mu bayobozi b’ikipe bashobora kuba bakorana mu buryo buziguye na bamwe mu bantu barwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Iyo baruwa ikigera kuri RIB yateje ibibazo bamwe mu bahoze ari ibikomerezwa by’ikipe kuko bahiye ubwoba kuko bumvaga ko bashobora gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Uyu mugabo ahera kuri ino baruwa avuga ko Sadate yagambaniye ikipe kuko atari akwiye kuzamura kino kirego hejuru, ko ahubwo ikibazo yari akwiye kukizana mu nteko kigacocerwa mu muryango.

Bwana Sadate yakomeje avuga ko kubwe yumvaga ko igihe kigeze ngo Rayon yihaze itarinze gusabiriza mu bafana, ko gahunda ye yari nziza ariko ikaba yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Martin abajijwe niba mu mboni ye asanga SADATE yarabaye igisubizo kuri rayon, yagize ati:”…ubundi Sadate ushatse kumuhanira ibibi yakoreye umuryango wa Rayon Sport, wamujyana kuri Stade bakamurasa, ariko kubera ko umuryango utabereyeho kwica, niyo mpamvu nafashe iya mbere ndamwegera nshaka n’abandi ba Rayon turamusanga ngo twiyunge”

Sadate yasabwe kuva ku izima agasaba imbabazi umuryango mugari w’Aba Rayon ku makosa yawukoreye

Kwibuka30

Bwana Martin yakomeje avuga ko kugeza ubu ababajwe na Sadate kuba atari yasaba imbabazi aba Rayon kubw’amakosa yabakoreye, yavuze ko icyamubera cyiza ari uko yatinyuka akareka ibintu bya “ndi igabo” agasaba imbabazi, ati:”Nta muntu n’umwe uyoberwa ko yakosheje, Sadate nawe arabizi ko yakosheje, namusaba kuba umugabo agasaba imbabazi aba Rayon, nta wamukubita, ni uwacu nta kundi twabigenza”

Sadate arasanga ahubwo akwiye igihembo gisumba ibindi kuko yakoreye ibikomeye ikipe ya Rayon sport, akabumbirwa ikibumbano cyo kuzirikana ibikorwa yakoze.

Mu kiganiro bigaragara ko cyari gikomeye kuko n’abanyamakuru bari mu kiganiro wabonaga babogamiye mu gushinja Sadate kuba yarashenye ikipe, Bwana Sadate yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma asabirwa kurasirwa mu ruhamwe keretse abantu kubwe abona ko yambuye umugati n’abandi bumva ko ikipe ya Rayon ari iyabo mu rugo ku buryo ko umuyobozi wa Rayon agomba kugira aho anyura kugira ngo yemerwe, ibijyanye n’imbabazi yahatiwe gusaba aba Rayon, Bwana Sadate yavuze ko nta mpamvu, ko ahubwo akwiye kubakirwa ikibumbano cyo kumwibukiraho, yagize ati:”Nta kosa nakoze na rimwe, ahubwo jyewe numva aba Rayon bakagombye kumbumbira ikibumbano mu kuzirikana ibyiza nabakoreye, nta na kimwe kinkomanga ku mutima ko nahemukiye ikipe, ntacyo”

Muri kino kiganiro cyamaze umwanya utari muke, abanyamakuru bakomeje gusaba Bwana Sadate ngo ave mu mupira.

Karenzi arasanga Sadate ari virusi muri sport

Aba bagabo bombi bateranye amagambo mu kiganiro

Umunyamakuru KARENZI yasabye Sadate kuva mu mupira w’u Rwanda kuko kubwe hari byinshi byangirika kubera izina rya Sadate, yagize ati:”…rwose Bwana Sadate, ikintu cyose cyatuma uva mu mupira w’u Rwanda jye nagishyigikira cyane, jye nkubona nka virusi muri siporo y’u Rwanda” Karenzi yakomeje avuga ko nta mpamvu y’uko asaba imbabazi ko ahubwo akwiye kubererekera ikipe akayireka kuko habi igeze ariwe wabiteye.

Sadate yabwiye abanyamakuru barimo Sadate ko bamuhereye kera imyaka itatu yose ikaba ishize barananiye kumushyigura.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon sport imaze igihe kitari gito itazi impumuro y’igikombe na kimwe mu bikombe bikinirwa mu gihugu, ni ikipe idaherutse no kujya ku rutonde rw’amakipe ahagarariye igihugu.

Muri championnat y’u Rwanda, ikipe ya Rayon ikunzwe na benshi mu Rwanda iri ku mwanya wa mbere, iherutse gutwarwa igikombe n’ikipe ya Kiyovu sport.

Leave A Reply

Your email address will not be published.