DRC: UPDF irashinja kwica irashe inka z’abaturage b’i Masisi
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yemeje ko abasirikare b’umutwe wa FDLR aribo baherutse kugaragara barasa inka z’abaturage.
Mu minsi mike ishize nibwo abantu benshi babonye amashusho ateye ubwoba y’abasirikare bari kurasa inka, ni ikintu abantu benshi bavuze ko ari igikorwa cy’ubugome kubera uburyo babonaga abasirikare bafungurira umuriro ku nka zari zitonze, ubona zitari no gukubagana rwose.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF, asubiza abavuze ko izi ngabo ari zo zakoze icyo gikorwa cya kinyamaswa cyo kurasa inka, yashimangiye ko ari FDLR yagabye igitero ku nka z’abaturage bo muri Masisi.
Umutwe wa M23 watangaje ko ibyo bikorwa bya kinyamaswa byabaye kuwa 2 Gicurasi, aho inka zirenga 200 zishwe, izirenga 150 zigakomereka ku muhanda Kalengera-Tongo.
Kuwa 3 Gicurasi, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ihuriro ry’abarwanyi ba Nyatura, FDLR, CODECO na Mai Mai, ari bo bishe izo nka z’abanye-Congo b’Abatutsi.
Comments are closed.