DRC yamaganye iraswa ry’indege yayo ivuga ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi.

6,384

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko indege yabo iherutse kuraswa n’igisirikare cy’u Rwanda ari igikorwa cy’ubushotoranyi kuko yarasiwe mu kirere cya Congo.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangaje ko yarashe ku ndege ya FARDC yari ivogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa mbere taliki ya 24 mutarama 2023, Leta ya DRC yatangaje ko yamaganye iki gikorwa ari icy’ubushotoranyi kuko iyo ndege yarasiwe mu kirere cya Congo.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intamabara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka. 

Leta ya DRC “yamaganye” ko “ingabo z’u Rwanda” zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”. 

Kinshasa ibi byabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzirwa bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.

Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza. 

Kinshasa ivuga ko iyo ndege yaguye kandi “itangiritse bikomeye”.

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”. 

Mu Ugushyingo (11) u Rwanda rwavuze ko indege ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yavuze ko ibyo “byabaye ku bw’impanuka”.

Kuri uyu wa kabiri hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta DR Congo mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahegereye Masisi. 

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23 iyiha ingabo n’intwaro, Kigali ivuga ko ntaho ihuriye na M23.  

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu.

Comments are closed.