M23 yafashe agace ka Kitchanga muri Kivu y’Amajyaruguru

5,924

Amakuru yizewe aravuga ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira agace ka Kitchanga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha menshi iri mu mirwano n’ingabo za Leta, FARDC.

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama, abatuye muri Kitchanga batangaje ko hiriwe imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC, ndetse n’imitwe ifatanye n’ingabo za Leta nka FDLR na Mai Mai.

Umutwe wa M23 wavuze ko ariwo wagabweho ibitero n’ingabo za Leta mu birindiro byawo biri mu Bwiza na Kitchanga, baritabara.

Aka gace ka Kitchanga niko kamaze iminsi gaturukamo benshi mu mpunzi ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga ko zigirirwa nabi na FDLR, Mai Mai ndetse na FARDC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.