Igihugu cya Uganda cyatangiye gucukura peterori

6,821

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko kigiye gutangira ibikorwa byo gucukura peterori nyuma y’aho havumburiwe ko icyo gihugu kibitse ubwo bukungu bwitwa zahabu y’umukara.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mutarama 2023, perezida wa Uganda yayoboye ku mugaragaro igikorwa cyari kigamije kumenyesha isi na rubanda rw’Abanya Uganda ko icyo igihugu cyatangiye gucukura peterori imaze igihe kitari kinini ibonywe muri icyo gihugu.

Perezida Museveni Kaguta yavuze ko yizeye neza ko ubukungu bwa peterori bugiye kujya bucukurwa muri icyo gihugu buzagirira umumaro abaturage b’igihugu cya Uganda, yavuze ko adashidikanya ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ndetse n’uw’umuturage uzatumbagira ku rwego rushimishije, kandi ko umusaruro n’inyungu zizagera kuri buri muturage.

Perezida Museveni yijeje ko ubucuruzi bw’iyi zahabu y’umukara Imana iherutse kubaha buzakorwa neza ku buryo buboneye, uburyo buzira ruswa.

Twibutse ko uruganda rucukura peterori rwafunguwe none, mu bisanzwe rwakuwe mu Bushinwa ruza guteranirizwa i Kingfisher muri district ya Kikuube, rukazokoreshwa n’ikigo c’Ubushinwa CNOOC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.