DRC yongeye gutakambira LONI n’amahanga gufatira ibihano u Rwanda

266

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano, yongera kurushinja ubushotoranyi runyuze mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu gusubiza kuri raporo iheruka yo muri Nyakanga (7) uyu mwaka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego.

Icyo gihe rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

Umutwe wa M23, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, uhakana gufashwa n’u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, uvuga ko bahejwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 79 ya ONU i New York muri Amerika, Tshisekedi yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano byihariye, ibyo yise “sanctions ciblées” mu Gifaransa.

Ibihano nk’ibyo ubusanzwe biba birimo nko gufatira imitungo irimo iyo mu rwego rw’imari, gukomanyirizwa mu kugura intwaro no kubuza ababifatiwe gukorera ingendo mu mahanga.

Comments are closed.