Ecuador: Abarenga ijana baguye mu mirwano yamishyamiranije abafungwa.

5,838
Polisi ivuga ko ubu irimo kugenzura iyi gereza

Abantu batari munsi ya 116 ubu ni bo bazwi ko bapfiriye mu mirwano y’ibico by’abacyeba muri gereza yo muri Ecuador (Équateur), nkuko abategetsi babivuga, uru rukaba ari rwo rugomo rwa mbere rwiciwemo abantu benshi muri gereza mu mateka y’iki gihugu cyo muri Amerika y’epfo.

Imfungwa zitari munsi y’eshanu zishwe ziciwe imitwe muri ubwo bushyamirane bwabaye ku wa kabiri mu mujyi wa Guayaquil, mu gihe abandi bishwe barashwe.

Umukuru wa polisi Fausto Buenaño avuga ko imfungwa zanateye ibisasu bya grenade.

Byasabye abapolisi 400 kugira ngo iyo gereza yongere kwigarurirwa n’inzego zishinzwe umutekano, ikaba ifungiyemo imfungwa zifite aho zihuriye n’ibico by’abacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.

Ibitangazamakuru byaho bitangaza ko izo mvururu zategetswe n’ibico bikomeye by’abacuruza ibiyobyabwenge bo muri Mexico (Mexique) ubu bisigaye bikorera no muri Ecuador.

Umukuru w’urwego rw’amagereza muri Ecuador Bolivar Garzon yabwiye radio yo muri icyo gihugu ko uko ibintu byari bimeze “byari biteye ubwoba cyane”.

Yagize ati: “Ejo, polisi yahisubije saa munani z’amanywa [14h, ku isaha yaho], ariko mu ijoro ryacyeye hongeye kubaho kurasa, ibindi bintu, ibiturika none uyu munsi mu gitondo twahisubije hose hose, turimo kwinjira mu nzu nto zo hanze ahabereye imirwano tukahasanga indi mirambo”.

Ubu ni bwo bwicanyi bwa vuba aha bubaye mu rukurikirane rw’ubwicanyi burimo abagize ibico by’abacyeba birwanira gutegeka amagereza. Mu kwezi kwa kabiri, imfungwa 79 ziciwe mu mirwano yabereye igihe kimwe.

Gereza ya Litoral, yabereyemo ubu bwicanyi bwo ku wa kabiri nijoro, ifatwa nk’imwe mu magereza ateje ibyago byinshi cyane mu gihugu.

Bwana Buenaño, wa mukuru wa polisi, yavuze ko imfungwa zo mu gice kimwe cya gereza zakambakambye (zagendesheje inda) zinyura mu mwobo kugira ngo zigere mu kindi gice cyayo, aho zarwanye n’abagize ikindi gico cy’abacyeba.

Imfungwa zirenga 80 zakomeretse.

Polisi yashoboye kugera ku batetsi batandatu bari baheze mu gice cya gereza cyatangiriyemo imirwano, ishobora kubatabara.

Perezida wa Ecuador Guillermo Lasso yatangaje igihe cy’ibihe bidasanzwe mu rwego rw’amagereza rwo muri icyo gihugu.

Benewabo n'imfungwa bategereje kumenya amakuru y'ababo

Abo mu miryango y’imfungwa bateraniye hanze ya gereza bashaka kumenya amakuru y’ababo

Gereza ya Litoral ifungiyemo abo mu gico cya Los Choneros, igico cyo muri Ecuador byibazwa ko gifite aho gihuriye n’igico gikomeye cyo muri Mexique cy’abacuruza ibiyobyabwenge kizwi nka Sinaloa.

Ariko ikindi gico cy’abagizi ba nabi cyo muri Mexique, kizwi nka Jalisco New Generation cartel (CJNG), kirimo kugerageza kugirana umubano n’ibico byo muri Ecuador kugira ngo cyigarurire imihanda icamo magendu y’ibiyobyabwenge iva muri Ecuador yerekeza muri Amerika yo hagati, kiyambure ba mucyeba bo mu gico cya Sinaloa.

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Lasso yavuze ko urwego rw’amagereza rwa Ecuador rwarengewe ubushobozi ku kigero cya 30%.

Yatangaje gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo gufungura imfungwa zamaze gufungwa igihe kinini cy’igifungo zakatiwe cyangwa zakoze ibyaha byoroheje, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.

(Inkuru ya BBC)

Comments are closed.