Kenya yatangije Internet ya 5G

5,763
Kwibuka30

Imijyi itanu muri Kenya yatangiye kugezwamo Internet yo mu bwoko bwa 5G mu rwego rwo guteza imbere no kwihutisha ikoranabuhanga muri icyo gihugu.

BBC yatangaje ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Safaricom ari cyo cyahawe izo nshingano zo gutanga internet ya 5G muri Kenya.

Kwibuka30

Nubwo ari intambwe ishimishije, ibiciro by’iyo internet biracyari hejuru. Icyakora umuvuduko wayo wo ni mwinshi kuko bivugwa ko mu gihe ikirere kimeze neza, 5G ishobora kugufasha kumanura (download) filime yose mu masegonda icumi.

Kugira ngo umukiliya ahabwe iyo 5G agomba kubanza kugura igikoresho (router) kijyana n’iyo Internet, akayigura ku madolari 250 (asaga ibihumbi 250 Frw), utabariyemo igiciro cya Internet ubwayo.

Kenya ije yiyongera kuri Nigeria, Botswana na Zimbabwe byamaze gutangiza ikoreshwa rya Internet ya 5G.

Nubwo ibi bihugu byatangije 5G na internet ya 4G iracyari nke cyane muri Afurika kuko bivugwa ko igera kuri kimwe cya kane gusa cy’abatuye uwo mugabane, mu gihe ku rwego mpuzamahanga ababasha kuyigeraho ari 60%

Leave A Reply

Your email address will not be published.