England: Abagabo babiri bafatanwe amafaranga miliyoni 1.58$ ku kibuga cy’indege berekeza Dubai

10,094

Abagabo babiri bakomoka muri Czech Republic bafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza batwaye amafaranga miliyoni 1.58 (1,543.96RWF) mu mavarise no mu bikapu berekeje Dubai.

Aba bagabo bafashwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege, umwe afite imyaka 37 undi akagira 26, Aya mafaranga bafatanywe yari ari muri Valise eshatu no mu bikapu bibiri.

Minisitiri w’ubutabera Chris Philp yavuze ko guhagarika kwambutsa amafaranga adafitiwe ibisobanuro ari ingenzi mu kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Ni ubwa kabiri hafatwa umubare munini w’amafaranga agiye kwambutwa igihu nyuma y’ukwezi undi mugore nawe abujijwe kwambukana amafaranga Miliyoni 2.4$ (2,337.66RWF) nawe yerekeje Dubai.

Comments are closed.