Eric Tabaro ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe muri Amerika

312
Kwibuka30

Bwana Eric Tabaro ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1995 yafatiwe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yari amazeyo imyaka hafi 30 yose.

Umugabo witwa Eric Tabaro Nshimiye yatawe muri yombi muri Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mugabo arakekwaho guhisha uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushinja Eric Tabaro Nshimiye guhisha uruhare rwe mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi, harimo no kuba we ubwe yarishe abantu abatemaguye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiye atuye muri Ohio kuva mu mwaka wa 1995 nyuma y’uko akoresheje uburiganya akabona ubuhunzi muri Amerika.

Mu itangazo, Michael Krol, umugenzacyaha wihariye mu itsinda ry’amaperereza ryo muri minisiteri y’umutekano w’igihugu, yagize ati: “Nshimiye ashinjwa kubeshya kugira ngo ahishe uruhare rwe muri amwe mu mahano akomeye cyane ya muntu yabayeho mu bihe byose…

Yakomeje agira ati:”Leta imurega ko ubuhamya bwe mu gushinjura uwahamwe no gukora jenoside kwari ukugerageza kurimo imibare guhisha ibyaha biteye ubwoba byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”

Kwibuka30

Nshimiye yatanze ubuhamya mu mwaka wa 2019 mu rubanza rwa Jean-Léonard Teganya, wahamijwe ibyaha bya jenoside. Abashinjacyaha bamushinja kubeshya kandi yarahiriye kutabeshya, mu rwego rwo guhisha uruhare rwe mu bwicanyi.

Aregwa ko we ubwe yagize uruhare mu kwica Abatutsi abakubita mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari, maze akabatemagura n’umuhoro kugeza bapfuye, nk’uko inyandiko zagejejwe mu rukiko zibivuga.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye, w’imyaka 52, mu myaka ya 1990 yari umunyeshuri mu ishami ryigisha ubuvuzi bw’abantu ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda. Yavuye mu Rwanda hagati mu mwaka wa 1994.

Mu mwaka wakurikiyeho, yagiye muri Kenya, aho ashinjwa ko yabeshye abategetsi b’Amerika bashinzwe abinjira mu gihugu kugira ngo ashobore kujya muri Amerika.

Aregwa guhimba, guhisha no guhishira ukuri, kubuza ubutabera gukora, no kubeshya ku bushake kandi yarahiriye ko atari bubeshye.

David Johnson, wunganira Nshimiye mu mategeko, ntabwo yahise asubiza kuri telefone ubwo yari ahamagawe ngo agire icyo avuga ku byo umukiliya we aregwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.