Nyarugenge: Yataye Uruhinja Mu Musarane

427
Kwibuka30

Mu Mudugudu wa Amizero mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’uruhinja rwatawe mu bwiherero n’umuntu utaramenyekana.

Byaraye bibaye kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Werurwe, 2024.

Byemenyekanye nyuma y’uko abaturage bumvise uruhinja rutaka, bakaba babyumvise imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita ihise.

Babwiye bagenzi bacu ba BTN ko bumvise uyu mwana arira ubwo bari bagiye kugama ku rugo rwa Pierre Gahima.

Kwibuka30

Mu bitekerezo byabo, abaturage bavuga ko bishoboka cyane ko uriya mwana yatawe mu bwiherero n’umuntu udasanzwe muri kariya gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo witwa Uwera Claudine yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yatanga ku kintu kiri mu bugenzacyaha.

Mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwe rwa Whatsapp yagize ati: “Iyo  case iri mu bugenzacyaha nibo baguha amakuru. Barayaguha kandi rwose ndabizi”.

Hagati aho Polisi yatangiye gucukura ngo irebe uko yakura uwo mwana mu mwobo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.