DRC: M23 yahaye isomo FARDC n’abambari be yigarurira utundi duce tutari duke

588
Kwibuka30

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DRC wamaze kwigarurira utundi duce tutari duke nyuma y’imirwano ikaze yawushyamiranije n’ingabo za Leta n’indi mitwe iyifasha harimo wazalendo, FDLR n’indi myinshi.

Kwibuka30

Ni nyuma y’urugamba rwayihuje n’igisirikare cya FARDC na Wazalendo ku wa Kane, itariki 21 Werurwe 2024, nyuma ya saa sita, muri Centre ya Kirumbu, muri Sheferi ya Bashali, yo muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru dore ko yari yatangiriye muri Centre ya Minova muri icyo gitondo

Amakuru dukesha Rwanda tribune, avuga ko inyeshyamba za M23 mbere yo gushoza intambara ku murwa mukuru wa Kirumbu babanje kwibasira ibirindiro bya Wazalendo biri ahitwa Kalengera, mu kirometero uturutse Kirumbu.

Inyeshyamba za M23 kandi nyuma yo kwigarurira Kirumbu, zakomereje i Kalengera, aho ngo zagundaguranye n’aba Wazalendo bari bihagazeho ariko bikarangira amaguru bayabangiye ingata berekeza mu misozi yitegeye aka karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.