Ese koko Bizimana Amissi yamaze gusinyira Kiyovu Sports?

7,496

Isinyishwa rya rutahizamu w’umurundi, Bizimana Amissi muri Kiyovu Sports, ntabwo ririkuvugwaho rumwe kuko hari amakuru ahamya ko uyu musore ukinira Sofapaka, atarasinyira iyi kipe.

Tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo humvikanye inkuru ivuga ko Bizimana Amissi wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya, yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu agahabwa Miliyoni 25 Frw.

Iyi nkuru yumvikanye bwa mbere kuri Radio10 mu kiganiro cya Siporo cyitwa ‘Mu Nda y’Isi’ kiba mu gitondo. Gusa ntabwo aya makuru yigeze avugwaho rumwe kuko umubare munini w’abantu ni abahamya ko uyu musore atarasinyira iyi kipe nkuko nawe yabibwiye inshuti ze za hafi.

Abavuga ko Amissi atarasinya bashingira he?

Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi aca ku ruhande, aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Sofapaka. Bisobanuye ko n’Ikipe yamwifuza yajya kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ikipe ye aho kujya kuvugana nawe nkuko Kiyovu Sports yabigenje kandi binyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bamufashije kujya muri Sofapaka yagize ati “Bizimana Amissi ntarasinya. Oya.” Uyu ni umwe mu baba hafi cyane y’uyu musore ukiri i Burundi.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukomeje igipindi!

Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports, yabwiye bamwe mu banyamakuru ko Bizimana Amissi yasinyiyi iyi kipe mu kwezi kwa Kamena 2021 kandi shampiyona yo muri Kenya no mu Rwanda yari itararangira.

Ibi bamwe babifata nk‘ipindi cyo gukomeza kubikamo icyizere abakunzi b’iyi kipe, kugira ngo bumve inkuru nziza ko Ubuyobozi buticaye ubusa.

Bizimana Amissi ashobora gutungurana akajya muri mukeba wa Kiyovu Sports!

Amakuru Indorerwamo yamenye, avuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwo bwegereye ubwa Sofapaka bubasaba kugura amasezerano y’uyu musore, cyane ko iyi Kipe iyoborwa n’umukunzi wa Rayon Sports n’ubusanzwe.

Bizimana Amissi nta mafaranga ya Kiyovu Sports yigeze abona nkuko byavuzwe!

Mu minsi ine ishize, humvikanye amakuru yavugaga ko Bizimana yohererejwe miliyoni 25 Frw i Burundi ndetse yayabonye. Aya makuru avuguruzwa na nyiri ubwite nkuko yabibwiye inshuti ye iba mu Rwanda yari imusabye kumuhaho.

Amissi ati “Oya bimbeshyera rwose. Njye nta mafaranga ya Kiyovu nari nabona nkuko bari kubivuga aho i Kigali. Bibeshya rwose.”

Kuki Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buterekana abakinnyi bivugwa ko bayisinyiye?

Bamwe mu bakinnyi baherutse kuvugwa muri iyi kipe, ni Mugenzi Bienvenu wavuye muri Marines FC, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston bavuye muri AS Kigali FC, Nshimiyimana Ismaël wakiniraga Rukinzo FC y’i Burundi, Ndayishimiye Thierry wakiniraga Marines FC.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal aherutse kubwira B&B Umwezi ko impamvu batarerekana aba bakinnyi ari uko bafite uko bifuza kuzaberekana, ariko bakanamamaza abafatanyabikorwa bayo.

Gusa andi makuru Indorerwamo yamenye, ni uko aba bakinnyi batarishyurwa amafaranga yose bemeranyijwe n’Ubuyobozi bw’iyi kipe, bikaba impamvu yo kutaberekana kandi batarishyurwa.

Iyi kipe ntabwo yifuje gukomezanya n’abakinnyi barimo: Nyirinkindi Saleh, Munezero Fiston, Nahimana Isiaka, Ndayisaba Hamidu, Bwanakweli Emmanuel, Arafat, Tubane James, Habamahoro Vincent, Issa Ngenzi, Saba Robert, Samson Babuwa. Tuyishime Banjamin na Nsengiyumva Mustafa bo bongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwo buhamya ko bwamaze gusinyisha Bizimana Amissi
Bizimana Amissi aracyafite amasezerano ya Sofapaka yo muri Kenya

Comments are closed.