Mu gihugu cya Espagne haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri 13 bishwe bapfiriye mu kabyiniro kibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Abinyujije ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, umuyobozi w’umujyi wa Murcia uri mu Majyepfo ya Espagne Jose Ballesta yatangaje ko abantu 13 aribo bamaze kumenyakana ko baguye mu kabyiniro kibasiwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki ya 1 Ukwakir.
Mu kiganiro yagiranye na Indian Post, Meya yavuze ko ari ibyago bikomeye bagize, inzego z’ubutabazi zikaba zikomeje gukora akazi kazo ari nako imiryango y’abitabye Imana ihumurizwa.
Uwo mujyi wahise utangaza iminsi itatu y’icyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro abo bantu.
Bivugwa ko inkongi y’umuriro yadutse muri ako kabyiniro kazwi nka Teatre, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri.
Inzego zishinzwe kuzimya umuriro zatangaje ko imibare y’abahitanywe n’iyo nkongi ishobora kwiyongera, n’ubwo icyayiteye kitaramenyekana.
Comments are closed.