Espagne: Umugore akurikiranyweho kwica amaso y’abana be ngo ahabwe imfashanyo.


Inzego z’umutekano muri Espagne zataye muri yombi umugore w’imyaka 27 ukomoka muri Algeria nyuma yo kugerageza kugira impumyi umwana we w’imyaka 2, agamije kubona imfashanyo itangwa na leta.
Bivugwa ko uyu mugore yari amaze igihe kinini ashyira mu maso y’umwana amazi arimo ikinyabutabire cyangiza amaso.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko uwo mugore bikekwa ko yabikoze abigambiriye, agamije kwangiza burundu ubushobozi bwo kubona bw’uwo mwana, kugira ngo abone amafaranga menshi y’imfashanyo itangwa na leta ya Espagne.
Byamenyekanye nyuma y’isuzuma ry’abaganga, kuko basanze uwo mwana afite ibikomere bidasanzwe mu maso.
Bavuze ko hatangiye iperereza kuri uwo mugore kuko afite n’undi mwana w’umukobwa w’imyaka 7 wamaze kuba impumyi bikaba bikekwa ko na we ashobora kuba yarakorewe ihohoterwa risa n’iryo.
Kugeza ubu uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abana no kubatera ubumuga, mu gihe abana be bashyikirijwe inzego zishinzwe kurengera abana muri icyo gihugu.
Comments are closed.