Ethiopia : Leta yakuyeho ibihe bidasanzwe by’intambara

8,051
L′Ethiopie en guerre contre la région du Tigré | Afrique | DW | 05.11.2020

Inteko ishingamategeko y’iki gihugu yahagaritse ibihe bidasanzwe byari byashyizweho mu Ugushyingo ubwo inyeshyamba za Tigray zari zari zikomeje gusatira umurwa mukuru Addis Abeba, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.

Yifashishije Twitter yatangaje ko “Uyu munsi, Inteko ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite muri Ethiopia bemeje ko bakuyeho ibihe bidasanzwe by’amezi atandatu byari byashyizweho”.

Abadepite bemeje ibi nyuma y’icyifuzo cya minisitiri w’intebe Abiy Ahmed cyo koroshya ibyo bihe bidasanzwe by’intambara byashyizweho bigomba kumara amezi atandatu.

Ku ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo ibi bihe bidasanzwe byari byashyizweho, ubwo inyeshyamba za TPLF zari zimaze kwigarurira imijyi ibiri ziri mu nzira zisatira umurwa mukuru wa Addis Abeba.

Mu bihe byihutirwa, benshi mu banya-Tigray barafashwe bajyanwa I Addis Abeba ndetse no mu bindi bice by’igihugu, bizamura ibirego by’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibyo kandi byahuriranye no gushishikariza abaturage b’igihugu kujya mu gisirikare cya leta ndetse n’bitero byifashishije indege zitagira abaderevu biratangira, bisubiza inyuma inyeshyamba zisubira muri Tigray.

Comments are closed.