Tuniziya: Impunzi zigaragambije zisaba kwimurwa

8,428
Kwibuka30

Impunzi nyinshi muri Tuniziya zigaragambije zivuga ko zifatwa nabi, zinasaba ko zakwimurwa zikajyanwa ahandi.

Kwibuka30

Aba bimukira bakomoka cyane cyane muri Sudani, no mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bigaragambije bajya kwicara ku biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye mu gace ka Zarzis.

Bamwe muri bo bari bafite ibyapa byanditseho ngo”Muhagarike kuduhohotera”.

Mu bihembwe bya mbere by’umwaka ushize wa 2022, Abashinzwe umutekano wo ku nkombe za Tuniziya babujije abimukira bagera ku bihumbi 20 bashakaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza ku mugabane w’Uburayi.

Comments are closed.