Tanzaniya: Yiyubakiye imva azashyingurwamo mu kwanga kuzagora umuryango we

6,516
Kwibuka30

Umunya-Tanzaniya yatunguye abantu bo mu gace atuyemo nyuma yo kwicukurira imva mu kwitegura urupfu rwe.

Patrick Kimaro w’imyaka 59, avuga ko umuryango ugenda wumva umwanzuro we buhoro buhoro, ibyo yakoze mu gace atuyemo bifatwa nk’ibibi.

Abayobozi gakondo bo mu bwoko bwa Kimaro bubarizwa mu gace ka Kilimandjaro bavuga ko imva idakwiye gucukurwa mu rwego rwo gutekereza ku rupfu, ndetse ngo ntikwiye kumara igihe kirekire icukuye.

Kwibuka30

Kimaro usanzwe ari umupolisi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yatangiye gucukura iyi mva mukwa mbere uyu mwaka, kugira ngo yorohereze umuryango we kutazahendwa no kumushyingura igihe azaba yapfuye.

Yagize ati”Kuba ndi umwana w’imfura, byarangoye ubwo nashyiguraga ababyeyi bange mu mezi atandatu. Nahisemo rero ko abana bange batazigera bahura n’ibibazo nahuye nabyo”.

Bwana Kimaro arateganya kandi kubika amafaranga azagura isanduku azashyingurwamo, akizera ko umuryango we uzabasha kubona amafaranga yo kuzakoresha ibindi bizakenerwa nyuma y’urupfu rwe.

Aranateganya kandi kuzashyira imva ye mu bwishingizi kugira ngo ibe yasanwa mu gihe haje ibiza bikayangiza.

Gutegura imva ye no kuyikora ikarangira byamutwaye amadorari 3000(arenga 3,000,000)

Comments are closed.