Fatakumavuta yatakambiye urukiko asaba imbabazi igihugu na rubanda


Bwana Fatakumavuta waburanaga ubujurire bw’igihano yari yahawe n’urukiko, yatakambye asaba kugabanyirizwa ibihano.
Bwana Sengabo J.Bosco wamenyekanye cyane ku izina rya Fatakumavuta wari uherutse guhabwa ibihano harimo icyo gufungwa imyaka ibiri n’igice, ndetse n’ihazabu ymafaranga angana na 1,300,000, yajuririye iki cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko agabanyirizwa ibihano.
Mu ibaruwa uyu mugabo wamenyekanye cyane mu myidagaduro yo Rwanda, kuwa kane w’icyumweru gishize taliki ya 10 Nyakanga 2025 nibwo yandikiye urukiko asaba kugabanyirizwa ibihano.
Uyu mugabo wari waburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga, noneho yanditse yemera ibyaha byose yashinjwaga ndetse asaba imbabazi igihugu, abahanzi na rubanda muri rusange.
Imwe mu mirongo iri mu ibaruwa ye iragira iti:”Naburanye mpakana ibyaha byose narezwe maze Urukiko Rwisumbuye rumpamya bimwe muri byo rumpanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1,300,000Frw. Nkaba ntarishimiye iki gihano ari nayo mpamvu nkijuririye.”
Harakomeza hati:”Ibyaha byose nahamijwe ndabyemera, nkasaba imbabazi abo nabikoreye mu buryo budashidikanywaho ndetse nkasaba imbabazi n’umuryango nyarwanda muri rusange.”
Fatakumavuta wanashyikirije Urukiko Rukuru raporo ya muganga igaragaza ko arwaye ‘diabetes’ yasabye ko yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka ibiri n’igice agahabwa ½ cyacyo naho ihazabu ya 1,300,000frs akaba yahanishwa gutanga ¼ cyayo.
Urukiko rwamukatiye ibyi bihano nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’Ibihuha, icyaha cyo gukangisha gusebanya ndetse n’icyo kunywa ibiyobyabwenge.
Comments are closed.