Félix Tshisekedi ntiyemerewe kujya muri Kenya kuganira na M23.”

6,016

Umubare munini w’ibinyamakuru byasohotse kuri uyu wa Mbere i Kinshasa byibanze ku mahari avugwa ku cyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bya Nairobi.

Congo Nouveau ni kimwe muri byo cyanditse umutwe w’inkuru ugira uti: “Félix Tshisekedi ntiyemerewe kujya muri Kenya kuganira na M23.”

Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko ibiganiro bya Nairobi byatumijwe na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi wa EAC Evariste Ndayishimiye, bitakibaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ugushyingo nk’uko byari biteganyijwe. Icyo kimyamakuru kivuga ko nta Munyekongo n’umwe ugikeneye kumva iby’ibyo biganiro bishyira Guverinoma ya Congo mu mwanya wo kwisanga yagiranye ibiganiro n’inyeshyamba za M23.

Umuryango Mpuzamahanga watunguwe n’ibyatangajwe n’icyo gitangazamakuru kiri mu bikomeye i Kinshasa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres na we ari mu batunguwe, asaba Guverinoma ya Kinshasa kwitabira ibyo biganiro mu gushaka umuti urambye w’ikibazo.

Yabashishikarije kwitabira gahunda z’ibiganiro ku rwego rw’Akarere harimo ibya Luanda n’ibya Nairobi bikwiye kuzasozwa hasinywe amasezerano.

Iki kinyamakuru cyageze aho kinibaza niba Tshisekedi yiteguye kumvira Umuryango Mpuzamahanga cyangwa kumvira abaturage ayoboye.

Ikinyamakuru ECONEWS cyo cyatangaje ko uruzinduko rwa Perezida wa Kenya William Samoei Ruto i Kinshasa rwihutishijwe kugira ngo abashe kwinginga no kumvisha Tshisekedi agaciro ko kugira uruhare muri ibyo biganiro.

Perezida Ruto yitezwe i Kinshasa mu ruzinduko rumara amasaha 24 aho kuri uyu wa Mbere ahura na Tshisekedi mbere yo kwerekeza muri Koreya y’Epfo.

Comments are closed.