FERWACOTAMOyahakanye amafoto arikuvuga uko abamotari bazitwara!

9,704

Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo), ryavuze ko ifoto iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekena uko moto zitwara abagenzi zizaba ziteye mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 aho hari igitandukanya umugenzi n’umumotari umutwaye.ko iyo foto atari ukuri, ko nta mabwiriza yihariye ku bamotari aratangazwa.

ifato yiriwe ikwirkwizwa idafite aho ihurira n’ukuri

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena ndetse ko ari na wo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Mu gihe abantu bakomeje kwibaza amabwiriza yihariye azahabwa abamotari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, hari amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambagaagaragaza igisa n’ikirahuri gitandukanya umumotari n’umugenzi.

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, yavuze ko iby’amafoto arimo kugaragara atari ukuri asaba abanyarwanda bayibonye kutayitaho.

Ati “Natwe iriya foto ntabwo tuzi aho yavuye, yagiye ikwirakwizwa ku mbuga, nta rwego rwayishyizeho kuko n’amabwiriza agiye kuza ari RURA [urwego ngenzuramikorere] irabanza ikayatumenyesha cyangwa izindi nzego zikatubwira. Iriya foto rero ni ibinyoma twabwira abanyarwanda bayibonye ntibayiteho.

Yavuze ko nta n’imbanziriza mushinga yayo iri gukorwa, ahubwo hategerejwe amabwiriza ya Guverinoma y’uburyo abamotari bazitwara n’ibyo bazubahiriza.

Ati “Kugeza ubu rero dutegereje amabwiriza azava muri RURA ku buryo tuzitwara twasubiye mu muhanda”.

Ku rundi ruhande, Ngarambe yavuze ko mu byo bari gukora ku rwego rw’impuzamahuriro, hari mubazi ziri gutegurwa abamotari bazajya bakoresha bishyurwa kugira ngo hirindwe ihererekanya ry’amafaranga.

Ati “Abamotari bari gushyirirwaho mubazi ku buryo nibatangira gukora nta guhererekanya amafaranga mu ntoki hazajya hakoreshwa mubazi, umuntu bamwereka amafaranga yakoreshejwe akishyura kuri telefoni cyangwa se hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo turi kubitegura rwose.”

Mbere gato y’uko moto zisabwa guhagarika gutwara abantu, hari hafashwe ingamba zo gukuraho ibirahuri ku ngofero zambikwa abagenzi kandi uyiririho akitwaza agatambaro ashyira mu mutwe kugira ngo itamukora ku mubiri.

Nyuma yuko imodoka zakomorewe zigashyirirwaho ingamba zirimo kugabanya imyanya abagenzi bicaramo mu rwego rwo kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, kwinjira muri gare bikaba gukaraba intoki, ubu hategerejwe ingamba zihariye kuri moto zisanga ‘agapfukamunwa’ kagizwe itegeko kuri buri muntu ugiye ahahurira abantu benshi.

Mugutegereza imyanzuro izafatwa kuri moto ubwo bishobora kuzajyana no kubwira Abatwara amagare uko bazitwara kuko nayo atwara abagenzi.

Comments are closed.