KNC prezida wa GASOGI FC aragereranya ikipe ya Rayon Sport nk’ikimodoka cyapfiriye mu muhanda

34,193
Kwibuka30

Bwana KNC usanzwe uyobora ikipe ya GASOGI FC arasanga ikipe ya Rayon Sport imeze nk’ikimodoka cyapfiriye mu muhanda kigiye kuvanwa mu nzira.

Umushoramari umaze kumenyekana cyane mu gihugu uzwi ku izina rya KNC yatangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Gicurasi ubwo yari mu kiganiro asanzwe akora kitwa rirarashe ko ikipe ya Rayon Sport igeze aharindimuka ko we ashobora kuyigereranya nk’ikimodoka kimaze iminsi cyarapfiriye mu muhanda kikaba kigiye kuhakurwa.

Ibi bintu Bwana KNC yabivuze ashingiye ku bihe bibi ino kipe ikunzwe na benshi imazemo, nkaho bamwe mu bakinnyi bayo bakomeje kugurwa n’andi makipe. KNC yakomeje avuga ko bibaje kandi biteye agahinda kubona ikipe y’umukeba nka KIYOVU SPORT ariyo isahura abakinnyi mu ikipe y’ubu kobe nka Rayon Sport.

Twibutse ko mu mpera z’icyumweru gishize uwari myugariro w’ikipe ya Rayon Sport IRAMBONA ERIC yerekezaga mu ikipe ya Kiyovu, bikaba bivugwa ko hari n’abandi bakinnyi bashobora kwerekeza muri Kiyovu harimo nk’umuzamu wayo Kimenyi.

Kwibuka30

Ikipe ya Rayon Sport imaze igihe iri mu bibazo byafashe indi ntera nyuma yaho Ferwafa ihagaritse uwari umuyobozi wayo Bwan SADATE MUNYAKAZI maze ikipe ikayoborwa na comite, ibintu byahise bicamo ikipe ibice bibiri mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport kimwe kikaba kiri ku ruhande rwa Sadate ikindi kikaba kiri ku ruhande rwa comite iyoboye ikipe mu buryo bw’agateganyo.

Impande zombi zirakoresha itangazamakuru mu gusenya ikipe ya rubanda

Kugeza ubu abakurikiranira hafi iby’ikipe ya Rayon Sport barasanga Bwana Sadate yaramaze kwigizwayo ariko we kugeza ubu akaba yaranze kurekura nubwo bwose nawe abibona, ku rundi ruhande, biragaragara ko comite imaze kwigizayo Sadate mu buryo buteruye, izo mpande zombi rero nizo ziri gukoresha bamwe mu banyamakuru b’imikino bazwi banakorera amaradiyo akunzwe bagakoresha amwe mu magambo akomeye mu gusebya urundi ruhande, ibintu biri gusenya ubumwe bw’abakunzi b’iyo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Sadate MUNYAKAZI umaze kwigizwayo mucyayenge.

Leave A Reply

Your email address will not be published.