FERWAFA yasabye Radio10 kujya ibanza kuyibaza mbere yuko itangaza amakuru ayireba

11,664
Kwibuka30

U buyobozi bwa FERWAFA bwasabye Radio10 kujya babanza kuyibaza mbere yuko itangaza amakuru ayireba kuko byatera ibibazo ku banyamuryango.

Nyuma yaho Abanyamakuru bo mu rubuga rw’I mikino ba Radio 10 batangaje ko hari amakuru bamenye avuga ko Ferwafa iri mu biganiro n’abaterankunga babyibushye ariwe Bralirwa bashobora gutera inkunga championnat y’umukino w’amaguru mu mwaka utaha, ndetse abanyamakuru bavuze ko ibiganiro hagati y’Impande zombi bimeze nk’ibyarangiye ahubwo hakaba hasigaye ingingo nke zijyanye n’amafranga kuko bo bavuga ko Bralirwa ishaka gutanga miliyoni 380 z’Amanyarwanda mu gihe mu FERWAFA ishaka ko Bralirwa itanga miliyoni 460 za buri mwaka.

Kwibuka30

Nyuma yo kumva ayo magambo, FERWAFA yahise isaba ko abo banyamakuru bajya babanza kubaza muri Ferwafa mbere yo gutangaza amakuru yose ajyanye n’uwo rwego. Binyuze kuri twitter ya Ferwafa, bagize bati:

Ariko nubwo bimeze bityo, ntabwo FERWAFA yigeze itangaza ibitandukanye n’ibyari byavuzwe n’abanyamakuru ba Radio10 kuko nubundi babyemeye, ariko ntibavuga ingano y’ayo masezerano mu bijyanye n’amafranga, ikindi yarengejeho nubwo bacyo cyari cyavuzwe muri icyo kiganiro, ni uko na none FERWAFA iri mu biganiro na RBA aho icyo kigo cya RBA gushobira kugura uburenganzira bwo kujya yerekana championnat y’U Rwanda mu mwaja utaha w’imikino, ibintu byari bifitwe na AZAM TV Mbere yuko isesa amasezerano na FERWAFA.

Twibutse ko uno mwaka w’imikino Championnat y’umuriro w’amaguru itari ifite umuterankunga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.