Fidel wari ukuriye urubyiruko rwa Mwogo-Bugesera yakoze impanuka y’imodoka ahita apfa

7,787

Niyogakiza Fidel wari umuyobozi w’inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera yitabye lmana kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 azize impanuka ikomeye ubwo yari atwaye imodoka.

Nyakwigendera Fidel yari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 28 na 29 akaba yari atuye mu Mudugudu wahazwi nko Mukaboshya ho mu Kagari ka Rurenge.

Ubwo byamenyekanaga ko Niyogakiza Fidel yitabye lmana azize lmpanuka y’imodoka abo mu muryango we batashywe n’agahinda kenshi kivanzemo amarira mu gihe urubyiruko yari abereye umuyobozi ndetse n’abari inshuti ze bavuga ko babuze umuntu wari ingenzi.

Abo mu muryango wanyakwigendera, akaba ari ntabyinshi batangaje ku byerekeranye n’urupfu rwe.

Comments are closed.