FIFA yahagaritse by’agateganyo prezida wa CAF kubera gukoresha nabi umutungo w’ishyirahamwe

5,807

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, imyaka itanu mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ikoreshwa nabi ry’umutungo.

Ibi bihano byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu gihe uyu mugabo ukomoka muri Madagascar yari aherutse gutangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika ndetse uyu mwanya ukaba umuhesha kuba Visi Perezida wa FIFA.

Itangazo ryashyizwe hanze na FIFA rivuga ko Komite Ngenzuzi yayo yasanze “Ahmad yaratatiriye inshingano ze n’icyizere yagiriwe, agatanga impano n’izindi nyungu, agakoresha nabi amafaranga ndetse agakoresha nabi umwanya afite wa Perezida wa CAF.”

Ahmad Ahmad yaciwe kandi hafi ibihumbi 200$ y’amande (asaga miliyoni 196 Frw).

Imyaka ine Ahmad Ahmad amaze ku buyobozi bwa CAF yaranzwe n’ibirego bimushinja gukoresha nabi umutungo n’imyitwarire mibi aho CAF ikorera i Cairo mu Misiri.

Amatora ya CAF ateganyijwe ku wa 12 Werurwe 2021 i Rabat muri Maroc.

Leave A Reply

Your email address will not be published.