Fiston Abdulrazak yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport

10,926
Kwibuka30

Umukinnyi w’Umurundi witwa Fiston yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya rubanda Rayon Sport.

Ni Nyuma y’aho umuyobozi w’inzibacyuho w’ikipe ya Rayon Sport Bwana MURENZI Abdallah atangaje ko iyo ikipe iri mu biganiro n’umukinnyi w’Umurundi witwa Fiston Abdulrazak usanzwe ukinira ikipe yo mu gihugu cya Misiri.

Ubwo ikinyamakuru “indundi” cyandikira mu Burundi cyamusangaga ku kibuga k’indege cya Mukapa Airport ari kumwe n’abandi bagenzi be mu myiteguro y’umukino wa gishuti n’ikipe ya Tanzaniya, yabajijwe icyo kibazo nawe avuga ko ayo makuri atayazi, yagize ati:”…nta biganiro ibyo aribyo byose nigeze ngirana n’ikipe ya Rayon Sport, ayo makuru sinzi aho aturuka, ntiharagera ko nza muri East Afrika”

Kwibuka30

Ikipe ya Rayon sport yaherukaga gutangaza ko ibiganiro hagati y’I mpande zombi bigeze ku rugero rwa 90% kandi ko hari ikizere ko bizarangira akiniye iyo kipe.

Twibutse ko uno mugabo w’imyaka 27 yigeze n’ubundi gukinira ikipe ya Rayon Sport mu mwaka wa 2012 mbere yuko yerekeza mu ikipe ya Diables noires na sofapaka, nyuma mu mwaka 2015 yerekeje mu ikipe ya Mamelodie Sundowns ayivamo mu mwaka wa 2017, nyuma yerekeje mu ikipeya JS Kabylie, ubu akaba ari gukinira ikipe ya ENPPI Sc yo mu gihugu cya Misiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.