France: Havumbuwe video zigaragaza abapolisi 2 basambanyiriza umugore muri kasho y’urukiko

358
kwibuka31

Umushinjacyaha mu murwa mukuru w’Ubufaransa Paris, yemeje ko hari ama videos mashya agaragaza abapolisi babiri ba Bobigny bafata bakanasambanya ku ngufu umugore uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko, byose bakabikorera muri kasho y’urukiko.

Laure Beccuau akaba umushinjacyaha wa Paris yemeje ko iyi video ije gushimangira ibirego by’aba bapolisi babiri, iyi video ikaba yarasanzwe muri terefone y’umwe mu bapolisi bakorana, ikaba yarakorewe igenzurwa, koko basanga abakekwaho icyo cyaha aribo bari muri ayo mashusho.

Mbere y’uko ibyo bimenyeka uwo mugore yari yatanze ikirego avuga ko abo bapolisi bamukomerekeje aho yari afungiye muri kasho mu rukiko rw’agace ka Bobigny.

Icyo cyaha cyabaye ubwo uwo mugore yari yajyanywe imbere y’ubushinjacyaha bw’agace ka Bobigny akurikiranyweho kwirengagiza inshingano za kibyeyi.

Nyuma yo guhagarika ba bapolisi mu kazi no gutangira kubakoraho iperereza telefone y’umwe muri bo yasanzwemo amashusho aba garagaza bari gusambanya wa mugore.

France 24 yanditse ko abo bapolisi bamusambanyije mu ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize gusa bo bavuze ko ibyo bakoze byabaye ku bwumvikane hagati yabo na we.

Umushinjacyaha wa Paris, Laure Beccuau, yatangaje ko abo bapolisi bashinjwa gufata ku ngufu no gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakoresheje ububasha bafite, ndetse bahise bafungwa by’agateganyo.

Beccuau yongeye gutangaza ko hari videwo y’amasegonda ane yasanzwe muri telefone y’abo bapolisi, yerekana igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kandi ikaba ari kimwe mu bimenyetso bikomeye byashingiweho.

Uwo mushinjacyaha yavuze ko ikindi gituma abo bapolisi baratawe muri yombi ari uko uwo mugore basambanyije yari afunze kandi ari mu maboko y’inzego z’umutekano, ku buryo atari kubona uko ahakana ibyo asabwa, agasanga baramusambanyije atabishaka.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Laurent Nunez, yavuze ko ibyaha nk’ibyo byakozwe n’inzego z’umutekano bidakwiye kandi ko nibibahama abo bapolisi bagomba kubihanirwa nta kabuza.

Ibi bibaye mu gihe u Bufaransa bumaze iminsi buvugwamo ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu bikozwe n’abantu bafite amazina akomeye, ndetse byagiye bikurura impaka ku burenganzira bw’umuntu uwo ari we wese mu gukora imibonano mpuzabitsina yiyumvamo.

Byatumye cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeza itegeko rishya risobanura gufata ku ngufu nk’icyaha icyo ari cyo cyose gishingiye ku mibonano mpuzabitsina itemeranyijweho n’impande zombi mu buryo busesuye.

Comments are closed.