France: “ni ubusazi kwemera ko ingabo zacu zakoze genoside mu Rwanda…”

5,547
Général Lecointre : « Les guerres de demain seront hybrides »

Umugaba w’ingabo z’Ubufaransa general François Lecointre yahakanye ibirego bishinja izo ngabo uruhare muri jenoside mu Rwanda, avuga ko ari igitutsi ku basirikare b’igihugu nk’Ubufaransa.

Ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gufasha leta yateguye ikanakora jenoside mu Rwanda mu 1994, yiciwemo Abatutsi barenga miliyoni n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

General Lecointre, nawe wari mu ngabo z’Ubufaransa zaje mu Rwanda mu kiswe opération Turquoise, yabwiye BFM TV ko yasomye ibyo birego akabona “birimo ubusazi kandi bitakwihanganirwa”.

Yagize ati: “Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu“.

General Lecointre yongeyeho ati: “Nta njyana kandi nta kuri kurimo gutekereza ikindi kintu. Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu.”

Uruhare rushinjwa leta y’Ubufaransa muri jenoside rwakomeje kuba igitotsi hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Ibibazo ku ruhare rw’Ubufaransa byongeye kwibazwa nyuma y’uko mu kwezi gushize hatangajwe ubutumwa bwa telegaramu, buvuga ko mu kwezi kwa karindwi 1994 Ubufaransa bwasabye abategetsi b’u Rwanda baregwaga gukora jenoside ko bahunga, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Iyo telegaramu yabonywe mu nyandiko z’uwari umujyanama wa Perezida Francois Mitterrand, ivuga ko Yannick Gerard wari uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda yari yandikiye abamukuriye abaza igikorerwa abategetsi bakekwaho uruhare muri jenoside.

Mu kumusubiza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamubwiye ko yakoresha uburyo bwose “cyane cyane abo muziranye muri Africa, utigaragaje ubwawe, ukamenyesha abo bategetsi icyifuzo cyacu ko bava mu gace kizewe k’ubufasha”, agace kagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa.

Mu kiganiro yatanze ku cyumweru, General Lecointre yavuze ko “adahakana” ibivugwa n’iyo telegaramu kuva igihe yabonekeye.

Ubutegetsi bw’Ubufaransa buheruka kwemera iperereza no gufungura ubushyinguranyandiko (archives) burimo n’ibivugwa ku ruhare buregwa mu byabaye mu Rwanda.

Comments are closed.