France: Umunyeshuri w’imyaka 16 yishe mwalimu we amuteye icyuma

5,372

Mu gihugu cy’Ubufaransa haravugwa inkuru y’umwana w’umunyeshuri waraye wishemwalimu we amuteye icyuma, bikavugwa ko uwo mwana ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye mu Mujyi wa Saint-Jean-de-Luz mu Bufaransa yishe umwarimu amuteye icyuma.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bufaransa, Olivier Véran yemeje aya amakuru ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare. Yavuze ko ukurikiranyweho icyo cyaha afite imyaka 16 kandi ko yahise atabwa muri yombi.

IKinyamakuru Sud Ouest cyatangaje ko yinjiye mu ishuri mwarimu arimo atanga isomo akamutera icyuma.

Uwo mwarimu yari mu kigero cy’imyaka 50 kandi ko yapfuye ku bwo guhagarara k’umutima nyuma y’aho inzego zishinzwe ubutabazi zigereye ahabereye icyaha.

Uwo munyeshuri yabanje gufunga urugi rw’ishuri atera icyuma mwarimu mu gituza.

Minisitiri w’Uburezi, Pap Ndiaye yihanganishije abarimu, umuryango, inshuti n’abanyeshuri.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byavuze ko uwo munyeshuri ashobora kuba yari afite indwara zo mu mutwe.

Comments are closed.