France: Uyu munsi urukiko rw’ubujurire rurafata umwanzuro ku rubanza rw’indege ya Habyarimana.

5,292
Dosiye ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana yashyinguwe burundu

Mu Bufaransa, none kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2022, urukiko rurangiza imanza ruzafata icyemezo cya nyuma ku rubanza rw’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Ku itariki ya 21 y’ukwa 12 mu 2018, abacamanza bakuriye urwego rw’ubugenzacyaha rwo mu Bufaransa, juges d’instruction mu Gifaransa, bafashe umwanzuro wo gufunga dosiye, bavuga ko badafite ibimenyetso bifatika ku baregwa icyenda bo muri FPR-Inkotanyi.

Basobanuye kandi ko anketi zabo zabangamiwe n’ubuhotozi n’izimira bidasobanutse by’abatangabuhamya, no kwivanga mu kazi kabo k’inzego badasobanura.

Mu kwezi kwa karindwi 2020, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemeje umwanzuro wo ku itariki ya 21 y’ukwa 12 mu 2018.

Imiryango y’abaguye mu ndege ku itariki ya 6 y’ukwa kane 1994, i Kanombe ya Kigali, bajuririye urukiko rusesa imanza, ari narwo rwa nyuma rw’inzego z’ubutabera z’Ubufaransa. Rwasuzumye ikirego cyabo ku itariki ya 18 y’ukwa mbere gushize. Ejo kuwa kabiri ni bwo rero ruzatanga umwanzuro warwo.

Urukiko rusesa imanza rushobora narwo kwemeza ko dosiye ifungwa. Icyo gihe, iby’anketi byaba birangiye burundu. Rushobora kuvuga se ko dosiye ikomeza ifunguye. Ubwo dosiye yasubira mu bugenzacyaha. Nk’uko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa kibisobanura, iki cyemezo kibaye gishobora gusubiza irudubi na none umubano wa Kigali na Paris.

Anketi kw’iraswa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, zatangiye mu 1998 biturutse ku kirego cy’imiryango y’abaderevu bayo batatu bose b’Abafaransa. Bareze X kuko batazi uwayirashe.

Abagenzacyaha babanje gushyira imbere uruhare rwa bamwe mu bategetsi ba FPR-Inkotanyi, ndetse mu 2006 basohora n’impapuro zo guta muri yombi icyenda muri bo. Byatumye u Rwanda ruhita rufunga ambasade y’Ubufaransa y’i Kigali, rwirukana n’abadipolomate bayikoreraga. Ibihugu byombi byongeye gusubukura umubano nyuma y’imyaka itatu, mu 2009.

Nyuma, abagenzacyaha barabihinduye, noneho bavuga ko abantu bari mu butegetsi bwa Habyarimana ari bo bashobora kuba baramwicanye na Perezida Cyprien Ntayamira w’Uburundi n’abaminisitiri n’abajyanama babo bari kumwe mu ndege. Ariko nta n’umwe muri bo uzwi abagenzacyaha baba barashatse gukurikirana.

Comments are closed.