Nyamagabe: Abantu bitwaje imihoro bateze abantu mu muhanda barabatemagura

29,651
Kwibuka30
Inyubako nshya y

Abantu kugeza ubu bataramenyekana biraye mu baturage babasanze mu muhanda barabatemagura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kamena Abantu bataramenyekana mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Uwinkingi, mu Kagari ka Munyege mu Mudugudu wa Munyege baraye batemaguye abaturage babasanze mu muhanda, maze benshi barakomereka.

Uwo murenge wa Uwinkingi uhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ariko ntabwo biremezwa neza niba ari ho abo bagizi ba nabi baturutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yabwiye IGIHE natwe dukesha ino nkuru ko abo bagizi ba nabi bateze abaturage bari bavuye guhaha mu Gasantere kitwa Mundamira.

Yagize ati “Byabaye ku mugoroba ahagana 19h45; abo bagizi ba nabi ntabwo turabamenya ariko iperereza ryatangiye ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.”

Abaturage bane batemwe barimo umukobwa w’imyaka 18; umusaza w’imyaka 65 n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Kwibuka30

Bakimara gutemwa abaturage n’abayobozi batabaye bihutira kubajyana ku Kigo Nderabuzaima cya Mbuga, bagezeyo basanga abo bagabo babiri bakomerekejwe cyane boherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bisanga barembye bihita bibohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuturage wabonye uko icyo gitero cyagenze yagize ati:”Twagize ubwoba ko baturutse muri Nyungwe kuko abantu batemye ni abaturage basanzwe ku buryo bigaragara ko nta kindi babashakagaho uretse ubugizi bwa nabi gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi bitari biherutse asaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru igihe babonye umuntu batazi.

Ati “Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi biba bisa n’ibyateguwe, abaturage twabasaba ko buri wese aba ijisho ry’umuturanyi yabona umuntu atazi agahita amenyesha ubuyobozi. Natwe turakomeza ingamba zo gukaza amarondo n’umutekano.”

Nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, abaturage baganirijwe barahumurizwa, basabwa gukomera no guhanahana amakuru n’ubuyobozi ku kintu cyose bakeka ko gishobora kubahungabanya.

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.