Gakenke: 13 bakekwaho kwangiza ikiraro batawe muri yombi

4,595

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 13 bakekwaho uruhare mu iyangizwa ry’ikiraro gihuza Akarere ka Gakenke n’aka Muhanga.

Icyo kiraro cyari cyarubatswe muri Nzeri, cyasenywe ku wa 26 Ukuboza 2021 habanza gukekwa ko ari amazi y’imvura yacyangije. Nyuma iperereza riza gikorwa na RIB, abatangabuhamya bavuga ko biyumviye bamwe mu batawe muri yombi bahiga ko kitazarenza kuri Noheli kitangiritse.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize uruhare mu iyangirika ry’icyo kiraro.

Yagize ati “Mu ibazwa ry’abo bakekwa, bamwe basobanuye ko icyabateye gusenya icyo kiraro ari uko Koperative zabo zitwa TITANIC na TUYIZERE IRIHO Ltd zakoraga akazi ko kwambutsa abantu mu mazi bakoresheje ubwato, zari zatangiye guhomba bitewe n’uko cyari kimaze kubakwa abantu batagikenera kwambutswa cyangwa kwambutsa ibicuruzwa byabo mu bwato.”

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rushashi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Barimo abanyamigabane b’izo koperative, abayobozi bazo, abasare b’ubwato bwabuze akazi ndetse n’abaguriwe ngo basenye ikiraro.

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gucura umugambi wo gukora icyaha uhanwa n’ingingo ya 20, nicyo gusenya iteme gihanwa n’ingingo 182 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu, n’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Dr Murangira yavuze ko bidakwiye ko hari abantu bashyira inyungu z’abantu bake imbere bakazirutisha inyungu rusange.

Yibukije ko RIB itazihanganira uwo ari we wese wangiza ibikorwaremezo, ashishikariza abantu kugira uruhare mu kubirinda, asaba abantu bose kuyitungira agatoki ku baba bari mu mugambi wo gukora icyaha kugira ngo gikumirwe ndetse naho cyabaye kugira ngo ababikoze bahanwe.

Comments are closed.