Gakenke: Umwarimu yahagaritswe azira kunywa manyinya mu masaha y’akazi

1,048
kwibuka31

Mukarere ka Gakenke umurenge wa Rushashi umwarimu ku urwunge rw’amashuri rwa Rukura (GS RUKURA) yahagaritswe byagateganyo kubera kunywa inzoga mu masaha y’akazi.

Ni mu ibaruwa umurunga.com dukesha iyi nkuru ifitiye kopi akarere ka Gakenke bandikiye umwarimu Niyonsaba Ildephonse imuhagarika by’agatenyo kubera ubusinzi mu masaha y’akazi.

Ibaruwa igira iti:

Nshingiye ku biteganywa n’ingingo ya 55 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.

Nshingiye kandi kuri Raporo y’ubuyobozi ba GS RUKURA  wigishaho igaragaza ko wafatiwe mu cyuho unywa inzoga mu masaha y’akazi ku wa 17/9/2025 uri kwa MBONITEGEKA Viateur ndetse kunywa inzoga mu masaha y’akazi ukaba warabigize umuco.

Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye kuwa 23/9/2025 mu gihe iryo kosa ukekwaho ryo kunywa inzoga mu masaha y’akazi rigikuriranwa.
Gira amahoro

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine arasinya.

Bimenyeshwa:
-Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Kigali
-Bwana Minisitiri w’Uburezi/Kigali
-Bwana Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru/Musanze
-Nyiricyubahiro Musenyeri/Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri
-Bwana Perezida w’Inama Njyanama/Gakenke
-Madamu /Bwana Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke
-Madamu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere/Gakenke
-Bwana Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’abakozi/Gakenke
-Bwana Umuyobozi wa GS RUKURA.

Ese ni ayahe makosa yatuma mwarimu ahagarikwa mu kazi?

Ingingo ya 66Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu.

(1) Umukozi ahanishwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu iyo:

(a)atutse umunyeshuri cyangwa undi mukozi hakoreshejwe amagambo, inyandiko, ibishushanyo, cyangwa amafoto.

(b)akoreye ku ishuri igikorwa gikoza isoni ku mubiri w’undi.

(c) atubahirije amabwiriza y’umuyobozi umukuriye mu gihe akurikije amategeko.

(d) atabyaje umusaruro, akoresheje nabi cyangwa yangije igikoresho yahawe n’ishuri.

(e) anyweye inzoga mu masaha y’akazi.

(f) aje ku kazi yasinze

(g) akoze ibikorwa bigamije kubuza abakozi cyangwa abanyeshuri gukora imirimo bashinzwe.

(h) ashoye abanyeshuri mu bikorwa byo kugura, kugurisha cyangwa kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.

(i) cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifite agaciro kangana FRW 300.000 ariko kitageze ku FRW 500.000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.

(2)  Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano amenyeshe mu nyandiko umukozi umunsi igihano gitangirira n’uwo kizarangiriraho.

(3) Umukozi uri mu gihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze  amezi atatu ntagenerwa umushahara n’ibindi bigenerwa umukozi.

Abarimu bagaragarwaho n’imyitwarire mibi bakaba baratangiye gufatirwa ibihano kuva iri Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze rya sohoka.

Ni mugihe uyu mwarimu Niyonsaba Ildephonse wahagaritswe n’Akarere ka Gakenke mu ibaruwa hatagaragara igihe azagarukira mu kazi.

Source:umurunga.com

Comments are closed.