Gambia: Leta yahaye gasopo abakecuru b’Abongereza bajyaga baza muri icyo gihugu gushaka abasore b’abapfubuzi

8,914
Image

Leta y’igihugu cya Gambiya yagaye gasopo abagore bageze mu zabukuru b’abazungu bajyaga baza muri icyo gihugu bazanwe no gushaka abasore b’abapfubuzi.

Guverinoma y’igihugu cya Gambiya yihanangirije abakecuru b’abazungu abenshi baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza bazanwa no gushaka abasore b’ibigango bo muri Gambiya ngo babapfubure.

Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’umutekano ifatanije n’iy’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu, muri iryo tangazo Leta yavuze ko umugore uzafatirwa muri icyo gikorwa azahanwa bikomeye hatitawe ku myaka ye.

Muri icyo gihugu cya Gambiya, haravugwa ko hari abasore b’ibigango bazwi nka “bumsters” batakigira ikindi bakora ko ahubwo bararuwe n’ifaranga ritubutse rizanwa n’abakecuru b’abazungu baje mu gikorwa cyo gupfuburwa.

Leta ikomeza ivuga ko icyo gikorwa kigayitse, ndetse ko ari kimwe mu bikorwabiganisha ku bukene bw’urubyiruko kuko rutakigira icyo rukora, mu kiganiro minisitiri w’umutekano yagiranye n’itangazamakuru yagize ati:”Biteye ubwoba n’inkeke kuko urubyiruko rwacu rutagishaka gukora akazi, ahubwo birirwa baterura ibyuma bategereje kuryamana n’abakecuru b’abazungu nabo bamaze kuba benshi hano, babaha amafaranga menshi bakabizeza ko bazabajyana iwabo aho bazabaho mu buzima bwiza”

Image

Biravuga ko abazungu benshi baza babeshya ko bari mu bukerarugendo kandi ari ukurarura urubyiruko rwabo.

Minisitiri yakomeje avuga ko n’umusore uzafatirwa mu bikorwa bigayitse nk’ibyo azahanwa bikabije.

Image

Image

Comments are closed.