Gasabo: Abarangije imyuga muri Yego center Kabuga basabwe kurangwa n’ikinyabupfura

Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo muri Yego Center kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Kanama 2025 hatanzwe impamya bushobozi (Certificate ) ku barangije kwiga imyuga itandukanye irimo kudoda,gusuka,gutunganya ubwiza n’ibindi.

Umwe mubanyeshuri wari uhagarariye abandi yashimiye ikigo cya yego center kubumenyi bahawe akomeza ashimira umukuru w’igihugu ati:”Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame mu guteza imbere urubyiruko twigishwa imyuga itandukanye izadufasha kugira ubuzima bwiza.”
Hari abize ibijyanye no gutunganya ubwiza bw’imisatsi n’inzara ,kudoda ndetse n’ibindi.
Umushyitsi mukuru akaba n’intumwa y’umurenge wa Rusororo ari nawe ushinzwe uburezi mu murenge wa Rusororo Madam ABIMANA Antoinette
Yashimiye abayobozi ba Yego center ndetse n’abarangije amasomo ati:Kuba murangije amasomo ubu nibwo mutangiye, kuko izi mpamyabushobozi ni ikimenyetso ko urangije, uyu munsi ni bwo ugaragaza ko wabaga ugiye kwiga koko”.
Yakomeje asaba urubyiruko no kurangwa n’indanga gaciro z’umuco nyarwanda zirimo, ikinyabupfura,kunoza ibyo bize ati:”Nkuko tubitozwa niba uri umunyarwanda muzima ibyo ukora ugomba kubikora neza ,utishe gahunda y’umukiriya ukugana kandi ukarangwa n’ikinyabupfura”.

Yabasabye kuzamura ireme ry’ibyo bazakora kuko bikazatuma bagirirwa ikizere bakabona abakiriya.
Yagarutse ku nyigisho bahwe mu kigo cya Yego Center ati:” Umuyobozi w’ikigo yavuze ko mwahahawe inyigisho zirimo kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kuringaniza urubyaro, no kwirinda ibiyobyabwenge musabwe kurinda ubuzima bwanyu kugira ngo muzagire ejo heza“.
Akomeza Abasaba kwitabira gahunda za Leta zose bagakomeza kubaka igihugu.
Yakomeje yizeza urubyiruko ko gutera imbere bishoboka ati:”Gutera imbere birashoboka icyambere ni ubumenyi bukaba igishoro, murabufite.”
Yasoje asaba urubyiruko kwishyirahamwe nk’abantu bagiye gukora bazamurane bityo bazakomeze gutera imbere bashyize hamwe ndetse ko niyo haboneka inkunga yabageraho byoroshye.
Yego center Kabuga ni ikigo cy’urubyiruko ( Maison de Jeune) giherereye mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo,ni ikigo cyita ku guha inyigisho urubyiruko ziri ikoranabuhanga (ICT),Kudoda,kwita kubwiza bw’umubiri ndetse ni inyigisho z’ubuzima kwirinda SIDA n’izindi ndwara kwirinda ibiyobya bwenge.





Comments are closed.