GASABO: Abaturage barashinja bamwe mu basirikare kubahohotera no gufata abagore ku ngufu.

14,001

Abaturage bo mu gace ka Bannyahe baravuga ko hari bamwe mu basirikare babahohotera ndetse bagafata abagore ku ngufu

Abaturage batuye mu gace kanzwi nka Bannyahe gaherereye mu Karere ka Gasabo babwiye umunyamakuru w’ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko babangamiwe bikomeye na bamwe mu basirikare bahakora irondo bakabahohotera ndetse ntibatinye no gufata abagore babo ku ngufu. Umwe mu bayobozi b’umudugudu yavuze ko ari igikorwa kimaze ibyumweru bibiri byose abasirikare bambura za telefoni abantu za terefoni ndetse bakabatwara n’ama radios. Yagize ati:”baraza gukora paturuye nka saa cyenda saa kumi, ariko bwamara kwira nka saa tanu z’ijoro twatashye nibwo batangira gukorera urugomo abaturage”

Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru w’ijwi rya Amerika ko bamukinguje ku ngufu mu gicuku, maze agiye gukingura basohokana umugabo bamujyana hakurya batangira kumukubita. Undi mugore nawe yavuze ko bamusanze iwe nka saa munani z’amanywa bamukinguza ku ngufu, yagize ati:”umusirikare yaje nka saa munani, ampirika ku gikuta k’inzu mba nguye hasi maze atangira kundongora ku gahato…” Undi mugabo yavuze ko bamaze iminsi baza bakiyenza kubaturage bakabakubita babaziza ubusa, :”…baraje baramfata barankubita, banziza ubusa, nashatse kwiruka ntinya ko yandasa kuko nabonaga yasinze, maze antwara memory card, terefoni na Radio yanjye…”

Ku murongo wa terefoni, umuvugizi w’igisirikare cya RDF Lt Colonel INNOCENT MUNYENGANGO yavuze ko ayo makuru bamaze kuyamenya kandi ko kugeza ubu hamaze gufatwa abasirikare batatu bakekwaho ibyo byaha bikomeye. Yakomeje avuga ko iperereza rizakorwa rikarangira mu minsi mike kandi ko abazahamwa n’icyaha bazahanwa bikomeye kandi iburanisha rikazakorerwa aho icyaha cyabereye ku buryo bizabera abandi isomo.

Comments are closed.