Kenya: Abarwayi ba Covid-19 bamaze kuba 110

8,769

Igihugu cya Kenya kiri ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwayi ba Covid-19 mu bihugu byo mu Karere ka EAC

Nyuma y’aho ministeri y’ubuzima mu gihugu cya Kenya itangarije kuri uyu wa kane abandi bantu 29 basanzwemo ubwandu bwa Coronavirus, umubare w’abarwayi wahise utumbagira ugera ku 110 kubera ko ku munsi w’ejo umubare wari 81

Ministre w’ubuzima yavuze ko uwo mubare ari munini kubera ko abapimwe ari benshi kuko barengaga ibihumbi ijana. Kugeza ubu igihugu cya Kenya nicyo gifite umubare munini w’abarwayi baa Covid-19 mu Karere k’ibihugu by’iburasirazuba bwa Afrika bugakurikirwa n’u Rwanda ifite abagera kuri 82. Ku rwego rw’isi, Leta Zunze ubumwe za Amerika nibwo bumaze kwibasirwa cyane kuko aribwo bufite umubare munini w’abarwayi mu gihe Ubutaliyani aribwo bumaze gupfusha abantu benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.