Gasabo -Rusororo Abagore barashima ibyiza Perezida Kagame Paul amaze kubagezaho

7,212
Kwibuka30

Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo akagari ka Mbandazi,Ibirori by’Umunsi w’umugore byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye ,bishimiye ibyo  Leta imaze kugeza ku mugore,no kuba yarashyizeho uburyo bwo kwizihiza umunsi w’umugore ,abagore bakishimira ibyagezweho.

Umunsi uba tariki ya 08 Werurwe buri mwaka,kurwego rw’akagari wabaye none 17 Werurwe 2024,Abagore batuye akagari ka Mbandazi bashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul kuba yaraharaniye akageza iterambera ku mugore ,muri iyi myaka 30 u Rwanda rwibohoye,bati:”Ntabwo tuzatererana uwadusubije agaciro tariki 15 Nyakanga 2024 ni umunsi wigihango tuzamutora ijana ku ijana.”

Mu ijambo ry’umugore uhagarariye abandi mu nama nkuru y’igihugu  y’Abagore Madamu
Kankindi Christine yavuze ko abagore
bageze kubintu bitandukanye,
avuga ko basabwa kwitabira gahunda za Leta,harimo Mutuel desante,akarima k’igikoni ndetse indyo yuzuye mu rugo ntihabure akarima k’igikoni,gafasha kugera ku ndyo yuzuye,isuku mu mudugudu,ibe intego,iterambere rikomeze.

Yongeye gukangurira ababyeyi kwibuka gukurikirana umwana mu myigire ye, akibuka no gusinya ku ndangamanota ndetse no gushyigikira gahunda yo kurira ku mashuri (Schoolfeeding) bafatanya na Leta mu iterambere ry’uburezi.

Kankindi Christine ageza ijambo kubitabiriye umunsi w’umugore
Niyoyita asobanura abayobozi uko bakora amasabune.

Mu iterambere ry’abagore bakomeje bashima ibyo bamaze kugeraho harimo  kumenya gukora amasabune,mu rwego rwo kwihangira imirimo.

NIYOYITA Ziripa ati:”Turashima aho itera mbere ry’umugore rigeze,ubu tumaze   kumenya,gukora,isabune amavuta yo kwisiga twihangiye imirimo,dukeneye isoko!.”.

Ni umunsi waranzwe no gushima uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul aharanira iterambere ,ry’Abaturarwanda atibagiwe umugore.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa kagari ka Mbandazi,Tagirumwani Paul yasabye abagore ko leta ikeneye imbaraga zabo dore ko abagore ari 51.5%,ndetse ko Leta yitaye kumbaraga z’Abagore,kandi bagaragaje ko bashoboye byinshi.

Akomeza asaba abaturage kwitegura Gahunda z’Icyunamo uyu mwaka, ndetse n’amatora ateganijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mbandazi TWAGIRUMWAMI Paul ageza ijambo ku baturage.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu kagari ka Mbandazi Ntakirutimna Thacien yagarutse ku kuba Umugore amaze kugira ibyo amaze kugeraho, mubyiciro byose mu kubaka igihugu,asaba abagore gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Kwibuka30
Chairman NTAKIRUTIMANA Thacien,aganiriza abaturage

Umushyitsimukuru Rusimbi Charles yibukije ko aho wasanga umugore uhasanga umugabo,ndetse yibukije ko umugore mu Rwanda ashoboye.Ndetseko abagore bagomba gukomeza gukorera hamwe n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Ati:”Leta irabashyigikiye kandi abagabo natwe turabashyigikiye,ndetse muri byose mu iterambere mu kubaka igihugu kandi byagaragaye ko mushoboye”.

Rusimbi Charles ati abagore murashoboye

Kurwego rw’igihugu ubwo umunsi w’umugore wizihizwaga tariki 08 Werurwe 2024, mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabukumba.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo ku munsi w’umugore 08 Werurwe.

Umunsi wasojwe hakorwa ubusabane no gusangira no kuremera abatishoboye mu mudugudu ibiri ariyo karambo,na Rugarama,abaremewe ni umuryango umwe muri buri mudugudu.



Leave A Reply

Your email address will not be published.