Gasabo-Rusororo umugabo aguwe gitumo atetse Kanyanga

611
Kwibuka30

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, Nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko,  atetse ikiyobyabwenge cya kanyanga mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yafashwe ahagana Saa Yine z’ijoro, atetse litiro 100 za Kanyanga afite n’izindi litiro 20 yari amaze kwarura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo wari kumwe n’abandi babiri bafatanyaga babashije gucika, yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Kwibuka30

Ati “Abaturage bahamagaye ahagana Saa Yine z’ijoro, bavuga ko mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Kalisimbi hari abantu bahatekeye Kanyanga. Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bahise bajyayo, basanga bamaze kwarura litiro 20 bagitetse izindi litiro hafi 100, hafatwa uriya umwe abandi babiri bari bafatanyije bariruka baracika.”

Yakomeje avuga ko “Bayitekeraga ahantu bari baracukuye imyobo bubakiramo amabati ku nkombe z’umugezi uri muri icyo gishanga gihingwamo umuceri hazwi nka Rugende, bigaragara ko bari bamaze igihe kinini bayihatekera.”

SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo kanyanga ifatwa ikamenwa, itarajya gukwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha bihungabanya umutekano, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Yasobanuye ko ibiyobyabwenge bitagira ingaruka ku babinywa, ababikora n’ababicuruza gusa, ko zigera no ku muryango nyarwanda, kuko akenshi ababinywa bateza amakimbirane n’urugomo haba mu ngo zabo n’ahandi, bikabangamira abaturarwanda muri rusange, aboneraho kuburira abakomeje kubyishoramo bose ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’ibikoresho bifashishaga, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bashyikirizwe ubutabera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.