Gasabo: Umubyeyi yatwitse umwana we akaboko kubera gukora mu nkono

14,456
Kwibuka30

Umugore wo mu Murenge wa Rusororo yatwitse ibikomeye umwana we nyuma yo gusanga uwo mwana yibye mu nkono.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Mata 2020 umubyeyi witwa MUTUYIMANA FORTUNEE wo mu Kagali ka MBANDAZI, umurenge wa RUSORORO mu Karere ka GASABO yatwitse bikomeye mu kiganza cy’umwana we w’umukobwa uri mu kigero k’imyaka ine y’amavuko nyuma yo gusanga uwo ngo uwo mwana yakoze mu nkono.

Kwibuka30

Ku murongo wa telefoni, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi, Madame GRACE UWANGABE yahamirije umunyamakuru wa indorerwamo.com iby’ayo makuru, yagize ati:”nibyo koko yatwitse bikomeye akaboko k’umwana we w’umukobwa witwa Ariane IRAKOZE, abaturage batubwiye ko yamutwitse akoresheje icyuma nyuma yo gusanga yibye mu nkono…” Grace UWANGABE yakomeje avuga ko ubu bajyanye uwo mugore kuri Station ya polisi ikorera mu Murenge wa Rusororo mu gihe nyirabukwe w’uwo mugore yahise ajyana umwana kwa muganga. Mu gihe uwo mugore yajyanagwa kuri polisi yagendaga arira ku buryo atagiraga icyo abasha gutangariza abantu.

Hari amakuru avuga ko uwo mugore asanzwe abana n’umugabo utari ise w’uwo mwana kuko ise umubyara yabataye akaba akora akazi k’ubucuruzi mu gasantere ka Kabuga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.