Umuyobozi wa Volcano Express yatanze inkunga y’ibiribwa izagoboka abaturage mu Turere 10 twose

15,826
Kwibuka30

Umuyobozi wa kompanyi itwara Abantu ya Volcano Express yageneye inkunga y’ibiribwa bizagoboka abaturage mu Turere 10

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Mata 2020 Bwana NIZEYIMANA OLIVIER umuyobozi wa Kompanyi itwara abantu hagati mu gihugu ndetse no muri bimwe mu bihugu byo mu Karere izwi nka VOLCANO EXPRESS yageneye inkunga y’ibiryo bizagoboka abaturage muri iki gihe Abanyarwanda n’abaturarwanda basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kwibuka30

Nizeyimana Olivier Umuyobozi wa Volcano Express

Iyo nkunga y’ibiribwa, Bwana Olivier NIZEYIMANA yayigeneye uturere 10 two mu Rwanda aritwo: Nyanza, Huye, Nyamagabe, Muhanga, Gisagara, Rusizi, Ruhango, Nyaruguru, Nyarugenge, na Muhanga. Buri Karere kakaba kagenewe toni imwe y’umuceri na toni imwe y’ifu y’ibigori bakunze kwita Kaunga.

Bwana Olivier NIZEYIMANA akaba n’umuyobozi w’ikipe ya MUKURA VS atanze ino nkunga izagasha bamwe mu banyarwanda batari kubasha kwitabira akazi kubera ubwirinzi. Hirya no hino Abantu batandukanye bafite ubushobozi barimo baragerageza gukora ibikorwa byo kunganira Leta mu kugoboka abaturage bafite imibereho iri hasi bari basanzwe batunzwe n’umubyizi w’umunsi ku wundi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.