Gasabo: Umukingo wagwiriye abasore babiri bahita bitaba Imana

6,173
Kwibuka30

Abasore babiri bo mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Nyakabungo, kuri iki Cyumweru bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’umukingo w’umugezi wa Murongozi munsi ya Santarari Gaturika ya Cyuga.

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu n’igice (11h30 a.m), kuri uyu wa 23 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Ruhihi, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nibwo, ubwo barimo bacukura amabuye yo kubaka rwihishwa.

Maniriho Jean w’imyaka 25 na Tuyishimire Philemon w’imyaka 26 nibo bagwiriwe n’umukingo usanzwe ucukurwamo amabuye yo kubakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo, Hatungimana Claude yemeje aya makuru abwira UMUSEKE ko babiri bahatakarije ubuzima nyuma yo kugwirwa n’umukingo.

Kwibuka30

Ati “Nibyo, turimo gukuramo imirambo y’abagwiriwe n’umukingo w’umugezi wa Murongozi, ni abantu babiri wagwiriye bahita bitaba Imana, nta bandi barimo bari bonyine.”

Avuga ko aha hantu nubwo abaturage basanzwe bahakura amabuye mu mugezi ariko ngo barenzagaho bagasesereza n’umukingo, kandi ko ubuyobozi budahwema kubakumira.

Bamwe mu baturage baturiye aha bavuga ko impamvu itera abi ari uko abacukura basesereza imirima yabo bashakamo aya mabuye yo kubakisha bagurisha, bakavuga ko babangamiwe n’ibi bikorwa kuko bituma n’imirima yabo itwarwa n’umugezi.

Abaturage basabwe kwirinda kujya mu bikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura.

Imirambo y’aba bitabye Imana ikaba imaze gukurwa mu mugezi, yahise ijyanwa mu miryango yabo kugira ngo hategurwa imihango yo kubashyingura.

SRC: UMUSEKE

Comments are closed.