GASABO:Icyoba ni cyose i Mbandazi kubera ko babona ko amazi bagiye kuyabura burundu!

22,478

Mu murenge wa Rusororo mu kagari ka MBANDAZI abaturage batewe ubwoba n’imiyoboro y’amazi ije kuyatwara kandi basanzwe bafite amavomo menshi atagira amazi.ikibabo cy’amazi mu gihe cy’izuba(impeshyi), usanga hirya nohino ikibazo cyakomeye cyane kubatayafite mungo.

mu mudugudu wa Samuduha iri vomo rimaze nki byumweru bitatu nta mazi ahagera

Bahangayikishijwe nuko umugezi wajyaga ubagoboka mugihe cy’izuba no mubuzima bwa buri munsi hamaze gucibwo imiyoro yo gutwara amazi y’isoko yabafashaga mu mudugudu wa Samuduha ahazwi nka “RWABASHANANA” isoko bavomaho.

Aha niho amatiyo azatwara amazi azahurizwa
Amatiyo ateye impungenge nuko ari 2 azatwara ayo mazi yose bavomaga

Abaturage baganira n’umunyamakuru w’ Indorerwamo.com bavuzeko muri iki gihe cyo guhangana na Koronavirus amazi ari ingenzi.

umuturage witwa Kwizera Emmanuel yagize ati:Urabona uyu mugezi ufitiye runini akagari kose kuko nawe arabibona abava muri Cyeru, Samuduha yewe n’igice cy’umudugudu wa Kataruha usanga ayamazi ariyo tuvoma kuko ikigega twahawe tumaze ibyumweru 3 nta mazi tubona!.

Ikigega abaturage bibaza niba kigira amazi kuko ataza ku mavomo yacyo

Umuyobozi w’umudugudu wa Cyeru UMUHOZA Angelique yatubwiyeko amavomo ahari ariko ntabwo ahorana amazi! Icyifuzo ahuriyeho nabenshi nuko batwara itiyo imwe indi abaturage nabo bakayivoma !

yagize ati:niba bagiye kuyatwara yose abaturage ntabwo byabashimisha kuko tubura amazi kenshi!

umuturage witwa NSABIMANA Jean Felix yagize ati: koko ni byiza niba ari ugusaranganya amazi n’abaturage bumurenge wa NDERA batwaraho itiyo imwe natwe tugasigarana imwe uko niko gusaranganya ariko dutewe ubwoba nuko bazanye amatiyo 2 naho tuvoma ari amatiyo 2.

umuturage witwa RUTINYWA Jean Paul yatubwiyeko ikibazo cyamazi gikomeye cyane avugako mu mudugudu atuyemo wa Cyeru bagura nabayavomye 200frw ku ijerekani umuturage utabishoboye akajya mu gishanga biteye impungenge ko azabatera indwara.

Mubyukuri icyifuzo cyabaturage bo muri aka kagari ka MBANDAZI kiramutse cyubahirijwe usanga ayamazi bavuga ko nibayatwara bizabakomerana. Baramutse batwaye itiyo imwe nabo bagasigirwa imwe babyakira neza kuko ayo bigwako bahawe ikigega bakireba bakibazaniba koko kigira amazi.

Comments are closed.